Urukiko rwo muri Zimbabwe rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Bellarmine Chatunga Mugabe, umuhererezi w’uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe, nyuma yo kutitaba urukiko aho yagombaga kuburana ku byaha akurikiranyweho.

Chatunga Mugabe yatawe muri yombi mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, ari kumwe n’abandi bantu bane, bakekwaho gukubita umupolisi wari mu iperereza ku modoka zihenze zakekwagaho kwinjizwa mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Aba bantu bashinjwe ibyaha birimo ubujura no kwangiza umutungo babigambiriye, ariko ntibaragira icyo bavuga ku byaha baregwa imbere y’urukiko.

Ku wa 6 Ugushyingo, barekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate, basabwa kuzongera kwitaba urukiko ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026.

Icyakora, Chatunga Mugabe ntiyitabye urukiko, bituma hasohorwa impapuro zo kumuta muri yombi.

Abandi bane bareganwa na we, barimo umufasha we n’abashinzwe umutekano batatu, bitabye urukiko, urubanza rwabo rwimurirwa ku wa 10 Ukuboza.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bantu bakubise umupolisi wakoraga iperereza bakoresheje ibiganza n’imihini y’imikubuzo.

Bashinjwa kandi kumwambura telefoni bakayikubita hasi ikangirika, mu gihe umwe muri bo akekwaho kumwambura imbunda yari irimo amasasu.

Bellarmine Chatunga ni umuhungu muto Robert Mugabe yabyaranye n’umugore we wa kabiri, Grace Mugabe.

Mu Ukwakira 2026, yemeye icyaha cyo gutunga urumogi.

Muri Mata, yirukanywe muri Afurika y’Epfo nyuma yo kwemera ibyaha byo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba muri icyo gihugu nta byangombwa.

Yari yatawe muri yombi nyuma y’iraswa ry’umusore w’imyaka 23 ryabereye iwe.

Mu 2023, na bwo yatawe muri yombi i Harare akekwaho kwangiza umutungo no gucira umupolisi amacandwe mu birori, aza kurekurwa nyuma yo kumvikana n’uwamuregaga.

Se, Robert Mugabe, yayoboye Zimbabwe imyaka 37, avanwa ku butegetsi mu 2017 afite imyaka 93, nyuma y’uko igisirikare kibigizemo uruhare. Yitabye Imana mu 2019.