Icyemezo cyatangajwe kuri wa 27 Ugushyingo 2026, ubwo CENI yemezaga kandidatire zirindwi muri 10 yari yakiriye.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yashimiye abemerewe guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, agaragaza ko yiteguye guhatana na bo.

Yagize ati “Nkeje abemerewe na komisiyo yigenga ishinzwe gutegura amatora, CENI, kwiyamamaza. Ni byiza ko Abarundi babona benshi biyamamaza, bakihitiramo ubayobora. Niteguye kuzahatana kivandimwe.”

Perezida wa CENI, Prosper Ntahorwamiye, yavuze ko mu nyandiko Rwasa yatanze, yemeje ko kuva mu 2024 nta rwego rw’ubuyobozi rw’ishyaka rya politiki abarizwamo. Iyi komisiyo yasobanuye ko yari ikeneye inyandiko yemeza ko atakibarizwa mu ishyaka.

CENI yanashingiye ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga wo ku wa 7 Kanama 2026 ku mpaka z’ubuyobozi bw’ishyaka CNL. Nk’uko Ntahorwamiye yabisobanuye. Rwasa yari yaratanze ikirego avuga ko ari umwe mu bagize Biro Politiki y’iri shyaka. CENI yabifashe nk’ikimenyetso cy’uko akiri umunyamuryango wa CNL. 

Rwasa yari yakuwe ku buyobozi bw’iri shyaka muri Werurwe 2024, asimburwa na Nestor Girukwishaka.

Mu matora ya Perezida yo mu 2020, Rwasa yabaye uwa kabiri n’amajwi 24,18%, Évariste Ndayishimiye atsinda n’amajwi 68,7%, nk’uko byatangajwe n’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga. Rwasa yari yajuririye ibyavuye mu matora, anenga uko yagenze.

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Burundi na yo yagaragaje ibitagenda neza mu matora. Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Rwasa, rwemeza ibyavuye mu matora.

CENI yanze kandi kandidatire za Valentin Kaze Kavakure na Aloys Kamenyero. Abemerewe ni Évariste Ndayishimiye, Abel Gashatsi, Gabriel Banzawitonde, Francis Rohero, Abel Nduwimana, Dieudonné Nahimana na Nestor Girukwishaka. Biteganyijwe ko urutonde rwa nyuma ruzatangazwa ku wa 6 Ukuboza 2026.

Ndayishimiye yishimiye ko abakandida barindwi bemerewe guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu