Uru ruzinduko rwabaye ku wa 22 Ugushyingo 2026.

Muri urwo ruzinduko, Ahmed Ameur yasobanuriye Amb. Karega amateka arambuye y’igitangazamakuru cya El Khabar n’ibindi bigo bigishamibikiyeho. Yavuze ko ibikorwa byatangiye ari ikinyamakuru cyigenga gisohoka buri munsi ku wa 1 Ugushyingo 1990, ubu bikaba byarabaye ibigo byinshi bikomeye bikora ibikorwa bitandukanye. 

Ni igitangazamakuru gifite amacapiro, ibigo bikwirakwiza ibinyamakuru, imbuga nyinshi z’ikoranabuhanga zikoresha indimi zitandukanye, ndetse na televiziyo yo kuri internet.

Yavuze kandi kuri politiki yo kwagura no gutandukanya ibikorwa by’iri tsinda, yarifashije kwigaragaza mu binyamakuru byigenga bikomeye byo muri Algérie. Yavuze ko intego y’itangazamakuru bakora ishingiye ku “Kuri n’icyizere” imaze imyaka 36.

Ambasaderi Vincent Karega yashimiye El Khabar uburyo yamwakiriye, avuga ko u Rwanda “rwiyemeje gukorana na Algérie mu bufatanye bwa hafi”. 

Yibukije ko ari we Ambasaderi wa mbere wafunguye Ambasade y’u Rwanda muri Algérie. Yavuze ko muri Kanama 2025 yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algérie, Ahmed Attaf, kopi z’impapuro zimuhesha ububasha bwo guhagararira u Rwanda, mbere yo gushyikiriza Perezida wa Repubulika izo mpapuro mu Ukwakira 2025, nyuma yo gufungura Ambasade ya mbere y’u Rwanda muri Algérie.

Yavuze ko iyo ntambwe igaragaza “icyizere u Rwanda rugirira Algérie nk’umufatanyabikorwa ukomeye, haba mu mubano w’ibihugu byombi no mu bumwe bw’Afurika”.

Baganiriye kandi ku mahirwe yo gushyiraho ubufatanye no gukorana mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. By’umwihariko, impande zombi zaganiriye ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere umusaruro w’ubukungu no ku mahirwe y’ubufatanye mu gihe kizaza.

U Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buzamuka vuba muri Afurika. Mu 2025, ubukungu bwarwo bwazamutseho 9,4%, bitewe ahanini n’izamuka rikomeye ry’ibikorwa bya serivisi, inganda n’ubuhinzi. Icyakora, biteganyijwe ko izamuka rizagabanyuka rikagera kuri 7% mu 2026. Nanone, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka cyane, aho izamuka nyakuri ry’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu (GDP) ryavuye kuri 6,3% mu mwaka w’ingengo y’imari wabanje rikagera kuri 10,6%.

Muri urwo rwego, u Rwanda rugaragaza ko rushishikajwe by’umwihariko n’amahirwe atangwa n’ubushobozi bw’ubukungu bwa Algérie, cyane cyane hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye ibihugu byombi byasinye. Ayo masezerano areba inzego zitandukanye, zirimo itumanaho, kwihangira imirimo, guhanga udushya n’itumanaho ryifashisha ikoranabuhanga, guteza imbere ishoramari, inganda zikora imiti, imyuga, ubuhinzi n’ubworozi, ubwikorezi bwo mu kirere, ndetse n’ubufatanye mu butabera no mu bucuruzi.

Ibihugu byombi byemeranyije kandi gushyiraho uburyo bwo kongera ubucuruzi hagati yabyo. Muri bwo harimo gushinga Inama y’Ubucuruzi ya Algérie n’u Rwanda, kujya bategura inama zihoraho zihuza abashoramari n’abacuruzi bo mu bihugu byombi, no kubashishikariza kwitabira imurikagurisha n’ibindi bikorwa by’ubukungu bitandukanye.

Ambasaderi Vincent Karega yagaragaje kandi ko ashishikajwe by’umwihariko n’ubunararibonye bw’itsinda ry’ibitangazamakuru bya El Khabar mu itangazamakuru. Iryo tsinda rigaragaza iterambere ry’itangazamakuru ryigenga muri Algérie, kandi rifite uruhare mu kugeza ku basomyi amakuru y’impinduka mu bukungu no mu mibereho y’abaturage b’icyo gihugu.

Amb. Vincent Karega yagaragaje ko u Rwanda rufata Algerie nk'umufatanyabikorwa ukomeye mu nzego zinyuranye