Mbirimo na Thrive
BK-BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Hamwe natwe
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Ange Victoire Dusabemungu
Ange Victoire Dusabemungu

X (Twitter)
Izanditswe na Ange Victoire Dusabemungu
Luanda: Abaperezida bo mu karere bahuriye ku kwiga ku mutekano n’ubufatanye
25 Wer 2014Muri Afurika
Luanda: Abaperezida bo mu karere bahuriye ku kwiga ku mutekano n’ubufatanye

{Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru Luanda muri Angola kuwa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2014, aho yitabiriye inama idasanzwe ihuza abakuru b’ibibihugu na za Guverinoma, yateguwe na Perezida wa Angola Dos Santos uyoboye Inama mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR).} The New Times yanditse ko iyi nama y’iminsi ibiri iritabirwa n’abandi baperezida barimo, Perezida Jakaya […]

Kwimura abatuye nabi mu Rwanda bigeze hejuru ya 70%
21 Gas 2014U Rwanda
Kwimura abatuye nabi mu Rwanda bigeze hejuru ya 70%

{Kuva Leta y’u Rwanda yafata icyemezo cyo gukurikirana ibijyanye n’imiturire ndetse no kwimura abatuye ahagaragara ko hateza impanuka zikunze kuvamo n’impfu. Guverinoma ikaba ivuga ko ubu abamaze kwimurwa bageze ku kigereranyo cya 71.2%.} Ibi byatangajwe na Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi abinyujije kuri Twitter ubwo yasubizaga IGIHE ku kibazo cyo kumenya uko iki gikorwa […]

Radio Vatican yibutse amagambo Papa Yohani Pawulo II yavuze kuri Jenoside mu Rwanda
10 Mut 2014U Rwanda
Radio Vatican yibutse amagambo Papa Yohani Pawulo II yavuze kuri Jenoside mu Rwanda

{Mu 1994, ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside, ibihugu byinshi ndetse n’abantu batandukanye bakomeje gutinya kugaragaza ko ibiri kuhabera ari Jenoside iri gukorerwa abatusi ndetse n’ababigaragaje bagiye bakoresha Jenoside yo mu Rwanda.} Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Radio Vatican ivugira i Roma yibutse ko Papa Yohani Pawulo […]

Perezida Zuma yatangaje ko ANC izayobora Afurika y’Epfo kugeza ubuziraherezo
9 Mut 2014Muri Afurika
Perezida Zuma yatangaje ko ANC izayobora Afurika y’Epfo kugeza ubuziraherezo

{Mu gihe Afurika y’Epfo yitegura amatora, Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma avuga ko ishyaka rya ANC riyoboye iki gihugu rizakomeza kukiyobora ubuziraherezo.} Ibi yabitangaje ku wa Gatatu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mujyi wa Mbombela mu ntara ya Mpumalanga ahatangirizwa ku mugaragaro igikorwa nyirizina cyo kwiyamamaza, nk’uko ikinyamakuru Mail Guardian cyabyanditse. Zuma yagize […]

Umukuru w’igihugu agiye kugaragariza Abanyarwanda isura y’igihugu muri iki gihe
16 Uku 2013U Rwanda
Umukuru w'igihugu agiye kugaragariza Abanyarwanda isura y’igihugu muri iki gihe

{Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukuboza 2013, Perezida Paul Kagame araba ari imbere y’Inteko ishinga amategeko ageza ku Banyarwanda uko isura y’igihugu ihagaze muri iki gihe binyuze mu ijambo ngarukamwaka agenera Abanyarwanda. } Muri iri jambo hagaragazwa ibyagezweho muri buri rwego rufite aho ruhuriye n’ubuzima rusange bw’igihugu. Mu ijambo ry’umwaka ushize Perezida Kagame […]

Romeo Dallaire yakoze impanuka atekereza ibyo yabonye mu Rwanda
4 Uku 2013Mu Mahanga
Romeo Dallaire yakoze impanuka atekereza ibyo yabonye mu Rwanda

{Umusenateri wo muri Canada akaba n’uwayoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Romeo Dallaire, kuwa Kabari yasabye imbabazi bagenzi be bagize inteko shinga mategeko ya Canada nyuma yo kugonga inyubako iyo nteko ikoreramo. Yavuze ko mbere yo kugonga yabanje gusinzirira kuri diregisiyo y’imodoka.} Senateri Romeo Dallaire yasobanuye ko yari […]

Ikirego cy’abareze u Rwanda, Kenya na Uganda kimuriwe mu 2014
22 Ugu 2013Muri Afurika
Ikirego cy’abareze u Rwanda, Kenya na Uganda kimuriwe mu 2014

{Urukiko rw’ubutabera rw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EACJ) rwasubitse ikirego cy’abagabo batatu barega u Rwanda, Kenya na Uganda gukora inama zinyuranyije n’amategeko ngenderwaho y’uwo muryango no guheza Tanzaniya n’u Burundi.} Mu byo abo bagabo bo muri Tanzaniya basabaga harimo ko urukiko rwa EACJ rwategeka ko imyanzuro yagiye ifatirwa mu nama zagiye zihuza abakuru b’ibihugu bya u Rwanda, […]

RD Congo: Umudepite yasabye ko hakubakwa urukuta rutandukanya Congo, u Rwanda na Uganda
15 Ugu 2013U Rwanda
RD Congo: Umudepite yasabye ko hakubakwa urukuta rutandukanya Congo, u Rwanda na Uganda

{Mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kuvugwaho ko yananiwe gukemura ibibazo byayo ahubwo ikabigereka ku bihugu bituranye, ubu noneho umudepite utavuga rumwe na Guverinoma ya Kabila, Jean Claude Vuemba, yagejeje kuri bagenzi be igitekerezo cyo kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda ndetse n’urundi rutandukanya Congo na Uganda.} Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kasangulu […]

Guinea: Umugabo yariye umukobwa we kugeza apfuye
11 Ukw 2013Mu Mahanga
Guinea: Umugabo yariye umukobwa we kugeza apfuye

{Umugabo yafatiwe ahitwa Papouasie muri Papouasie-Nouvelle-Guinée nyuma yo kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu; akaba yamwishe abanje kumurya ijosi no kumunywa amaraso.} Polisi yo muri ako gace yashize iki cyaha mu ‘‘bikorwa byo kurya abantu.’’ Inkuru y’ikinyamakuru PNG Post Courier ivuga ko uwitwa John Kenny wageze bwa mbere ahaririwe uwo mwana, yavuze ko uwo mwana […]

Abanyarwandakazi baracyatinya kubaga amatungo no gucuruza inyama
11 Ukw 2013U Rwanda
Abanyarwandakazi baracyatinya kubaga amatungo no gucuruza inyama

{Uko ibihe bigenda bitera imbere ni nako Abanyarwandakazi bagenda bitabira imyuga batakoraga kera, harimo n’uwo kubaga amatungo no gucuruza inyama zayo. Nyamara ntupfa kuborohera kuko bavuga ko uteye ubwoba kugeza ubu. Abagore bashobora kubaga no kugurisha inyama mu Rwanda baracyari bake ugereranyije n’abagabo babikora.} Charlotte Mukanyangezi ukorera muri Koperative Umuhore yo mu karere ka Nyanza […]

Ikiganiro kirambuye na Ambasaderi Murigande ku mibereho y’Abanyarwanda mu Buyapani
10 Ukw 2013Ibikorwa
Ikiganiro kirambuye na Ambasaderi Murigande ku mibereho y’Abanyarwanda mu Buyapani

-Mu Buyapani hatuye abanyarwanda 45 gusa. {Mu gihe u Rwanda rukomeza gutera imbere ni nako rukomeza gufungura Ambasade hirya no hino ku Isi; ibi bikanorohereza Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ndetse n’abanyamahanga kubona serivisi zitangirwa kuri izo Ambasade bitewe n’ibyo bakeneye. Ibi kandi bijyana n’uko benshi mu Banyarwanda baba banifuza kumenya uko abanyagihugu baba mu […]

Tanzaniya yasabye u Rwanda kugenzura itangazamakuru ryarwo riyandikaho nabi
9 Ukw 2013Muri Afurika
Tanzaniya yasabye u Rwanda kugenzura itangazamakuru ryarwo riyandikaho nabi

{Minisitiri w’ubufatanye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzaniya, (EAC), Samweli Sitta arasaba Guverinoma y’u Rwanda gukomeza gukurikirana ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga zisiga isura mbi Tanzaniya zigamije kuyiteranya n’u Rwanda.} Kuri uyu wa kabiri nibwo Minisitiri Sitta yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka Tarime, ahitwa Mara. Inkuru ya Daily News ivuga ko Sitta yatangaje ko […]

Mali: Haracyashakishwa abateye ibisasu ku mujyi wa Gao
8 Ukw 2013Muri Afurika
Mali: Haracyashakishwa abateye ibisasu ku mujyi wa Gao

{Mu mujyi wa Gao, kuri uyu wa mbere, hatewe ibisasu bitanu ariko kugeza ubu nta mubare uratangazwa w’ababiguyemo. Ibyo bisasu byatewe n’abarwanyi b’umutwe wa kisilamu wa Aqmi (Al-Qaida au Maghreb islamique) uhanganye na Guverinoma ya Mali.} Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko ushinzwe itumanaho mu mujyi wa Bamako yemeje ko ibyo bisasu byatewe. Yagize ati […]

U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere bihagaze neza mu bukungu muri Afurika
3 Ukw 2013Iterambere
U Rwanda mu bihugu 10 bya mbere bihagaze neza mu bukungu muri Afurika

{Ubushakashatsi ku bukungu bwakozwe n’ikigo – Legatum Institute, bwerekanye ko u Rwanda rwavuye ku mwanya wa 13 mu kugira ubukungu n’iterambere bihagaze neza muri Afurika, none ubu ruri ku mwanya wa 9; ni narwo kandi ruza mu myanya 10 ya mbere ugereranyije n’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.} Mu ikorwa ry’iyo raporo hagiye hitegerezwa ibintu bitandukanye mu buzima […]

Umugabo n’umugore we bari guhiga abakoze Jenoside mu Rwanda baba mu Bufaransa
25 Nze 2013Mu Mahanga
Umugabo n'umugore we bari guhiga abakoze Jenoside mu Rwanda baba mu Bufaransa

U Bufaransa: Umuryango wiyemeje gushakisha abakoze Jenoside mu Rwanda baba mu Bufaransa {Imyaka 15 irashize, umuryango wa Alain Gautier na Dafroza Gauthier biyemeje gahunda yo gushakisha abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakihishahisha mu gihugu cy’u Bufaransa.} Dafroza Gautier w’imyaka 59 ni Umunyarwandakazi washakanye n’Umufaransa Alain Gautier batuye mu Bufaransa, mu mujyi wa Reims. Dafroza yapfushije […]

Ese Tanzaniya ikeneye EAC cyangwa EAC niyo ikeneye Tanzaniya?
25 Nze 2013Muri Afurika
Ese Tanzaniya ikeneye EAC cyangwa EAC niyo ikeneye Tanzaniya?

{Kuba Tanzaniya igenda biguru ntege mu kwifatanya n’ibindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, byatumye hafatwa umwanzuro w’uko ibihugu bifite ubushake byishyira hamwe byiyemeza gufatanya mu mishinga imwe n’imwe.} Inkuru y’ikinyamakuru The Observer ivuga ko Uganda, Kenya n’u Rwanda ari byo bikeneye Tanzaniya kurusha uko yo yakenera ibyo bihugu. Inama yabereye i Mombasa mu kwezi gushize, yasuzumaga ibijyanye […]

Perezida Kagame yasabye abayobozi bo ku Isi kurenza amaso intego z’ikinyagihumbi
24 Nze 2013Mu Mahanga
Perezida Kagame yasabye abayobozi bo ku Isi kurenza amaso intego z’ikinyagihumbi

{Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye abayobozi bo ku Isi kureba kure bakarenza amaso intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs (Millennium Development Goals) zigomba kuba zagezweho mu 2015; ahubwo bagashyiraho intego za nyuma ya 2015 zirenze ibyo kurwanya ubukene.} Ibi Perezida Kagame abitangaje mbere y’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganijwe gusuzuma gahunda zizakorwa nyuma ya 2015. Iyo […]

U Buhinde: Umunyarwanda afunzwe akekwaho gufata Umunyarwandakazi ku ngufu
17 Nze 2013Mu Mahanga
U Buhinde: Umunyarwanda afunzwe akekwaho gufata Umunyarwandakazi ku ngufu

{Umunyeshuli w’Umunyarwanda wiga muri Kaminuza ya Annamalai yo mu mujyi wa Cuddalore, mu Majyepfo y’u Buhinde, yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya ku ngufu umukobwa nawe w'Umunyarwandakazi biganaga muri iyo kaminuza. Byabaye kuwa gatanu, tariki ya 13 Nzeri, ariko umuhungu yatawe muri yombi ku cyumweru.} Sitasiyo ya Polisi ya Annamalai Nagar yatangaje ko umuhungu witwa Shimoyashema […]

Umukuru w’Igihugu arasinyana  n’abayobozi imihigo ya 2013-2014
13 Nze 2013U Rwanda
Umukuru w'Igihugu arasinyana n’abayobozi imihigo ya 2013-2014

{Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bigiye gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 ndetse hanasinywe imihigo y’umwaka wa 2013-2014.} Uyu muhango uraba kuri uru wa gatanu tariki ya 13 Nzeri 2013, bikaza gukorerwa imbere ya Perezida wa Repubulika nk’uko iki gikorwa gisanzwe kigenda. Hari hashize ibyumweru bitatu hasuzumwa uko uturere […]

Toronto: Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanyije
13 Nze 2013Mu Mahanga
Toronto: Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanyije

{Abategura igikorwa cya Rwanda Day mu mujyi wa Toronto wo muri Canada giteganijwe muri uku kwezi, baravuga ko imyiteguro imeze neza. Rwanda Day 2013 mu mujyi wa Toronto iteganyijwe gutangira ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Nzeri 2013.} Rwanda Day ni umunsi uba mu bihugu bitandukanye by’Isi, ugahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziturutse […]

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram