{Perezida Kagame yageze mu murwa mukuru Luanda muri Angola kuwa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2014, aho yitabiriye inama idasanzwe ihuza abakuru b’ibibihugu na za Guverinoma, yateguwe na Perezida wa Angola Dos Santos uyoboye Inama mpuzamahanga y’Akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR).}

The New Times yanditse ko iyi nama y’iminsi ibiri iritabirwa n’abandi baperezida barimo, Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania, Perezida Museveni wa Uganda, Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku munsi wa mbere w’inama habayeho gusangira kw’abakuru b’ibihugu, barimo ba Perezida Dos Santos, Kagame, Sassou Nguesso na Kabila.

Ku munsi wa kabiri baraganira ku mutekano n’ubufatanye mu karere.

Uhereye ibumoso: Perezida Kabila, Kagame, Dos Santos na Sassou Nguesso
Uhereye ibumoso: Perezida Kabila, Kagame, Dos Santos na Sassou Nguesso