{Mu gihe Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kuvugwaho ko yananiwe gukemura ibibazo byayo ahubwo ikabigereka ku bihugu bituranye, ubu noneho umudepite utavuga rumwe na Guverinoma ya Kabila, Jean Claude Vuemba, yagejeje kuri bagenzi be igitekerezo cyo kubaka urukuta rutandukanya Congo n’u Rwanda ndetse n’urundi rutandukanya Congo na Uganda.}

Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kasangulu yageje icyo gitekerezo kuri bagenzi be ubwo bari bateraniye mu nama yabereye ahitwa Palais du people muri Congo nk’uko bigaragara mu nkuru y’urubuga 7sur7.

Vuemba yagize ati: "Urwo rukuta rukwiye kubakwa mu rwego rwo kwicungira umutekano. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zubatse urukuta ruzitandukanya na Mexique mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge. None se kuki Israel yubatse urukuta ruyitandukanya na Palestine? Hamwe n’urwo rukuta bizadufasha gukemura bimwe mu bibazo byacu no gutunganya igisirikare cyacu."

Uyu muyobozi w’ishyaka MPCR avuga ko bizatwara nibura miliyoni 132 z’amadorari y’Amerika. Ngo impuguke z’Abanyaburayi nizo zagaragaje ko ayo mafaranga ariyo akenewe.

Akomeza avuga ko buri Munyekongo byibuze atanze idolari rimwe, uwo mushinga wahita ugerwaho dore ko ngo Abanyekongo bamaze kugera kuri miliyoni 60.

Depite Jean Claude Vuemba
Depite Jean Claude Vuemba