{Umugabo yafatiwe ahitwa Papouasie muri Papouasie-Nouvelle-Guinée nyuma yo kwica umwana we w’umukobwa w’imyaka itatu; akaba yamwishe abanje kumurya ijosi no kumunywa amaraso.}

Polisi yo muri ako gace yashize iki cyaha mu ‘‘bikorwa byo kurya abantu.’’ Inkuru y’ikinyamakuru PNG Post Courier ivuga ko uwitwa John Kenny wageze bwa mbere ahaririwe uwo mwana, yavuze ko uwo mwana w’umukobwa na nyina bari bagiye gusura se aho yari atuye maze se agahita afata uwo mwana amwerekeza mu ishyamba aho yamuririye.

John Kenny avuga ko uwo mugabo yarumye umukobwa we ijosi nyuma akomeza amurya inyama nyuma amunywa amaraso. Abana babiri bari mu giti muri iryo shyamba babyiboneye n’amaso byabateye ubwoba bahita batabaza.

John Kenny yagize ati: "Nubwo yikanze abana, yakomeje kunywa amaraso no kumurya inyama."

Ubwo abaturage bahageraga, uwo mugabo yagerageje guhunga ariko aza gufatwa ajyanwa mu maboko ya polisi nk’uko urubuga direct.cd rwabyanditse.

Umwaka ushize, Polisi ya Guineya yataye muri yombi abantu bagera kuri 12 bakurikiranweho umuco wo kurya abantu no kwica byibuze abantu barindwi bakabarya ubwonko ndetse bagakora n’isosi mu bugabo bw’abo baba bishwe.