{Umunyeshuli w’Umunyarwanda wiga muri Kaminuza ya Annamalai yo mu mujyi wa Cuddalore, mu Majyepfo y’u Buhinde, yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya ku ngufu umukobwa nawe w'Umunyarwandakazi biganaga muri iyo kaminuza. Byabaye kuwa gatanu, tariki ya 13 Nzeri, ariko umuhungu yatawe muri yombi ku cyumweru.}

Sitasiyo ya Polisi ya Annamalai Nagar yatangaje ko umuhungu witwa Shimoyashema Bruce Oliver w’imyaka 22, yiga mu mwaka wa kabiri w’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga; akaba akekwaho kuba yarafashe ku ngufu uwo mukobwa w’Umunyarwandakazi w’imyaka 21; ahita [umukobwa] yerekezwa mu bitaro bya kaminuza kugira ngo avurwe. Hagati newindianexpress.com yanditse ko uwo mukobwa ameze neza kugeza ubu.

Uwo mukobwa we yiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’iterambere ry’icyaro muri iyo kaminuza, akaba acumbikirwa na kaminuza dore ko ngo ari na mushya muri iyo kaminuza.

Amakuru atangwa na polisi yo mu Buhinde avuga ko Shimoyashema ukekwaho gufata uwo mukobwa ku ngufu, yari amaze imyaka ibiri akodesha inzu hanze ya kaminuza.

Shimoyashema yaje gusaba uwo mukobwa kujya gusura ahantu hatandukanye amufatiranye no kuba ari mushya muri ako gace; umukobwa amaze kubyemera, Shimoyashema ngo yabanje kumujyana ku icumbi rye riherereye ahitwa Muthiah Nagar.

Polisi ivuga kuri iki kibazo, yagize iti "Umukobwa ageze kuri iryo cumbi yafashwe ku ngufu, ahita yijyana kwa muganga asaba kuvurwa. Ibizami bya muganga byerekanye ko yafashwe ku ngufu, abaganga bahita babimenyesha polisi."

Polisi yahise ita muri yombi uwo muhungu, iperereza rikaba rikomeje. Polisi ivuga ko ariko nta bindi yatangaza itaragezwaho raporo y’abaganga.

Hagati aho kandi ikinyamakuru The Times of India cyatangaje ko kugeza ubu polisi yasabye ko hakorwa ibizami no ku muhungu ngo barebe ko ari we wabikoze kugira ngo bahite bamwandikira ibirego ashinjwa, dore ko ibizamini by’umukobwa byo byerekanye ko yafashwe ku ngufu.

Ambasade y’u Rwanda yagize icyo ivuga kuri uwo Munyarwanda ukekwaho gufata ku ngufu Umunyarwandakazi

Nyuma y’iyi nkuru yananditswe n’itangazamakuru ryo mu Buhinde, ivuga ku munyeshuri w’Umunyarwanda ukekwaho gusambanya undi Munyarwandakazi ku ngufu, Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde yabwiye IGIHE ko yamenye ikibazo cy’uwo munyeshuli.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo avuga ko ubusanzwe nta bibazo abanyeshuri b’Abanyarwanda bafite mu myitwarire, ariko kandi akavuga ko hatabura abifata nabi bagatezuka ku cyabajyanye.

Naho umujyanama wa kabiri w’amabasaderi, Mucyo Rutishisha, mu butumwa bugufi, yabwiye IGIHE ko ikibazo kiri mu butabera kandi ko Ambasade irakomeza kugikurikiranira hafi, ikazakomeza kudutangariza uko bihagaze.

Mu butumwa yoherereje IGIHE, Ambasaderi w’u Rwanda, Ernest Rwamucyo yagize ati "Muri rusange imyifatire y'abanyeshuli b’Abanyarwanda biga mu Buhinde ntabwo ari mibi. Ariko nk’uko bisanzwe ahantu hahurira urubyiruko rwinshi, bamwe ari bwo bwa mbere baba batandukanye n’ababyeyi baje mu gihugu n'umuco batamenyereye, ntihabura ibibazo binyuranye rimwe na rimwe harimo no kwifata nabi."

Rwamucyo avuga ko ambasade igeregeza kubitaho mu buryo bunyuranye harimo kubasura kenshi aho biga muri kaminuza, gusaba amashuri n’ubuyobozi ku bitaho by’umwihariko, serivisi zinoze n’ibindi bikorwa bigamije kubafasha gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Umunyarwanda.

Yongeraho ati "Kuko u Buhinde ari igihugu kinini cyane kandi abanyeshuli bari hirya no hino mu gihugu, Ambasade iri New Delhi, dufasha abanyeshuli kwishyiriraho ubuyobozi bubafasha gufatanya no kwikemurira bimwe mu bibazo. Aho bibaye ngombwa twiyambaza ababyeyi cyangwa abavindimwe bashinzwe kurera abo banyeshuli kugira ngo bagire uruhare mu gukurikirana uburere bw'abana bashinzwe."

Asoza avuga ko ubusanzwe bahozaho ijisho, ababyeyi nabo bakagira uruhare mu gukurikirana abana, ntibatere iyo.