{Abategura igikorwa cya Rwanda Day mu mujyi wa Toronto wo muri Canada giteganijwe muri uku kwezi, baravuga ko imyiteguro imeze neza. Rwanda Day 2013 mu mujyi wa Toronto iteganyijwe gutangira ku itariki ya 27 kugeza ku ya 28 Nzeri 2013.}

Rwanda Day ni umunsi uba mu bihugu bitandukanye by’Isi, ugahuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziturutse hirya no hino ku Isi, bigakorwa hizihizizwa ibikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwagezeho ndetse hakanaganirwa n’icyakorwa ngo buri wese agire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Iminsi ya Rwanda Day iheruka kuba, yabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Bufaransa ndetse no muri Gicurasi uwo munsi wabereye mu gihugu cy’Ubwongereza, umushyitsi mukuru akaba yari Perezida Paul Kagame hose.

Inkuru ya The New Times ivuga ko Parfait Gahamanyi, ushinzwe amahuriro y’Abanyarwanda baba hanze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, avuga ko uyu munsi wa Rwanda Day uzabera muri Canada uzaba ufite insanganyamatsiko igira iti “Agaciro: Kwiteganyiriza mu nzagihe.”

Gahamanyi avuga ko imyiteguro iri kugenda uko yateganijwe kandi intego nyamukuru ni uguhuriza hamwe Abanyarwanda baba hanze bagasobanurirwa aho igihugu cyabo kigeze, aho kigana, uruhare rwabo ndetse no kuganira n’abayobozi babo.

Nubwo nta mubare uramenyekana w’abantu bazitabira uwo munsi, barabarirwa hagati y’abantu 13, 000 na 14, 000

Ubu amakompanyi amwe n’amwe yamaze kwiyandikisha kuzakora imurikagurishwa rizabera mu mujyi wa Toronto.

Biteganijwe ko nyuma y’igikorwa kizabera i Toronto, Abanyarwanda baba muri Canada bazahita batangira ikindi gikorwa kizamara icyumweru cyiswe Rwanda Week, kizabera mu mujyi wa Ottawa, cyagombaga kuba cyaratangiye ku itariki ya 29 Kanama kikageza ku ya 2 Nzeri 2013, nyuma cyaje gusubikwa hagamijwe gutegura Rwanda Day.