{Uko ibihe bigenda bitera imbere ni nako Abanyarwandakazi bagenda bitabira imyuga batakoraga kera, harimo n’uwo kubaga amatungo no gucuruza inyama zayo. Nyamara ntupfa kuborohera kuko bavuga ko uteye ubwoba kugeza ubu. Abagore bashobora kubaga no kugurisha inyama mu Rwanda baracyari bake ugereranyije n’abagabo babikora.}
Charlotte Mukanyangezi ukorera muri Koperative Umuhore yo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, aganira n’ikinyamakuru syfia-grands-lacs, yemeje ko uyu mwuga usaba kwihangana.
Yagize ati: "Kubaga ikimasa, ukagicamo imirwi ukurikije tekiniki zikoreshwa, bisaba imbaraga nyinshi no kwihangana. Biteye ubwoba. Ni umurimo ukomeye ku gitsina gore."
Perezida wa Koperative Umuhore, Anastase Ndahimana, avuga ko nubwo umubare w’abagore b’ababazi udahagije ariko nta cyemezo yafata nka Perezida atabanje kubagisha inama.
Yagize ati: "Njye, nka Perezida, nta mwanzuro n’umwe nafata ntabanje kubaza abagore babiri dukorana muri komite, kuko bagaragaza kwiyumvamo kugira inshingano ku buryo bwo hejuru. Urugero, Perezidante niwe ushinzwe kurengera koperative no gupanga gahunda y’umunsi y’ibagiro."
Avuga ko kuri ubu hari amabaruwa atatu y’abagore basabye kwinjira muri Koperative kandi ko bazemererwa vuba. Imwe mu mpamvu bazemererwa ngo ni ukubera ubunyangamugayo no kumenya gucunga ibyasohotse n’ibyinjira bibonwa na bose muri Koperative.
Akomeza agira ati: "Tuzi neza ko bataturira imigabane bayijyana mu nzoga nk’uko bikunze kugaragara ku bagabo."
Mu ntangiriro abagore baba bafite ubwoba ariko muri iki gihe bagenda bagaragaza umurava wo kubaga amatungo no kugurisha inyama.
Immaculée Niyongira wahawe akabyiniriro ka Maman Courage, agira ati: "Hashize imyaka 10 nshuruza inyama, ntacyo ntinya, ubu nishimira umwuga wanjye nubwo ukorwa n’abagore bacye."
I Muhanga hari koperative Twisungane igizwe n’abanyamuryango 20 bayobowe n’umugore witwa Beata. Agira ati: "Ninjye uyoboye ishyirahamwe kandi naratowe, abandi banyamuryango baranyubaha kuko ndi umudamu."
Uyu mwuga urungura cyane
Nyuma yo kugaruza igishoro, gutanga umusanzu, kwishyura ubukode bw’ibagiro, aho acururiza, imisoro, abakozi n’ibindi, Immaculée Niyongira asigarana amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 na 150 mu kwezi.
Niyongira agira ati: "Nabashije kwiyuzuriza inzu yo guturamo mu mujyi wa Nyanza. Nishyurira abana banjye amafaranga y’ishuri bitangoye, ubwisungane mu kwivuza ndetse nkabikiriza inzagihe."
Charlotte we avuga ko uretse gukora mu ibagiro, afite iduka acururizamo ibitenge n’imashini ebyiri zo kudoda n’abakozi batatu bashinzwe gukora iyo mirimo.
Usibye kuba Abanyarwandakazi batinya kubaga amatungo mu rwego rwo gukora ubucuruzi bw’inyama, usanga no mu ngo batinya kubaga ayo guteka kuko babiharira abagabo n’abahungu nubwo nabo harimo abadapfa kubitinyuka.




Ibitekerezo 0