{Mu 1994, ubwo mu Rwanda hakorwaga Jenoside, ibihugu byinshi ndetse n’abantu batandukanye bakomeje gutinya kugaragaza ko ibiri kuhabera ari Jenoside iri gukorerwa abatusi ndetse n’ababigaragaje bagiye bakoresha Jenoside yo mu Rwanda.}

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Radio Vatican ivugira i Roma yibutse ko Papa Yohani Pawulo wa II ari we wa mbere mu bakuru b’ibihugu wakoreshe ijambo “Jenoside” akurikije ibyari biri kubera mu Rwanda gusa nawe ntaho bigaragara ko yavuze “Jenoside ikorerwa abatutsi”. Tubibutse Papa utowe aba ari umuyobozi w’igihugu cya Vatican.

Inkuru y’urubuga Catholic faith store ivuga ko mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, Radio Vatican yateguye ikiganiro cyihariye kibutsa uburyo Papa yamaganye ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda.

Umunyamakuru wa Radio Vatican, Daniele Scaglione, yibukije ko “Urumuri rwo Kwibuka” rwacaniwe i Kigali hagamijwe kwibuka abazize Jenoside rukazakomereza no mu tundi turere tw’igihugu.

Daniele Scaglione wakunze gutangaza inkuru nyinshi no kwandika ibitabo byinshi bijyanye n’igikorwa cyo kwibuka, yavuze ko ubwicanyi butateye imfu n’ibikomere ku mubare runaka w’abantu, ahubwo igihugu cyose gisa nk’aho cyari cyabaye umuyonga.

Agira ati “Mu by’ukuri, birashimishije kubona u Rwanda ruca ku bindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyagihumbi.”

Kuri Scaglione, gutanga imbabazi ni iby’ingirakamaro mu gikorwa cyo kwiyubaka.

Agira ati “Mu nkiko Gacaca zo mu Rwanda ahaciriwe amamiliyoni y’imanza, abagizweho ingaruka na jenoside basabwe guha imbabazi abayigizemo uruhare, ariko abarokotse babonaga ibi ari ibintu bikomeye.”

Nyuma yo kuvugana n’Abanyarwanda benshi, yasanze izi nkiko gacaca zaragize akamaro kanini aho zahaye abantu ijambo ryo kubasha kwicuza ndetse no kwiyemeza gukomeza urugendo no gutera intambwe zubaka igihugu.