{Mu gihe Afurika y’Epfo yitegura amatora, Perezida w’Afurika y’Epfo, Jacob Zuma avuga ko ishyaka rya ANC riyoboye iki gihugu rizakomeza kukiyobora ubuziraherezo.}
Ibi yabitangaje ku wa Gatatu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu mujyi wa Mbombela mu ntara ya Mpumalanga ahatangirizwa ku mugaragaro igikorwa nyirizina cyo kwiyamamaza, nk’uko ikinyamakuru Mail Guardian cyabyanditse.
Zuma yagize ati: "Tuzakomeza kuyobora iyi Guverinoma ubuziraherezo nubwo abaturwanya babyemera cyangwa bakabyanga.”
Yasabye abazamutora kuzaza ari benshi ku buryo ANC izagira muri 90% muri iyo ntara.
Abakurikiranira ibya hafi bavuga ko ANC ishobora kugira amanota 60% mu matora y’uyu mwaka.
Ibi biraterwa n’ubwiyongere bwa ruswa, ibyaha n’ibura ry’akazi byose bibangamiye ANC.




Ibitekerezo 0