-Mu Buyapani hatuye abanyarwanda 45 gusa.
{Mu gihe u Rwanda rukomeza gutera imbere ni nako rukomeza gufungura Ambasade hirya no hino ku Isi; ibi bikanorohereza Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ndetse n’abanyamahanga kubona serivisi zitangirwa kuri izo Ambasade bitewe n’ibyo bakeneye. Ibi kandi bijyana n’uko benshi mu Banyarwanda baba banifuza kumenya uko abanyagihugu baba mu mahanga babayeho.}
IGIHE yashatse kumenya uko Abanyarwanda baba mu Buyapani ku mugabane wa Aziya babayeho, twegera ubuyobozi bw’Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, budutangariza amakuru atandukanye.
Nubwo u Rwanda rufite Ambasade mu Buyapani, muri iki gihugu habarirwa Abanyarwanda bagera kuri 45 ubariyemo abadipolomate n’imiryango yabo, nk’uko Ambasaderi Dr. Charles Murigande yabitangarije IGIHE mu kiganiro cyakozwe hifashishijwe internet, yongeraho ko benshi muri bo ari abanyeshuri, babarirwa kuri 24, kandi ko 94% byabo biga icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Akomeza asobanura ko bamwe mu basigaye bashakanye n’Abayapani, abandi bakora imirimo mu bigo by’abikorera, umwe ni umuyobozi mukuru muri banki, undi akora mu kigo cy’ubushakasatsi cy’abikorera.
IGIHE: Mwatubwira bimwe mu bikorwa bya Diyasipora nyarwanda mu Buyapani?
Ambasaderi Murigande: Kubera ko usanga batuye batatanye mu gihugu cyose, nta bikorwa byihariye bikorwa, usibye ko bitabira ibikorwa bya leta nko gutora (ababa hafi ya Tokyo), gutanga inkunga muri Agaciro Development Fund (AgDF). Bajya banatabarana iyo hari uwagize ibyago, n’ibindi.
IGIHE: Ese imibanire y'Abanyarwanda mu Buyapani ihagaze ite?
Ambasaderi Murigande: Imibanire ni myiza cyane. Iyo hari nk’ugize ibyago arasurwa, agashakirwa n’ubufasha bushoboka bwose.
IGIHE: Mwatubwira uko imyitwarire y'abanyeshuri b'Abanyarwanda mu Buyapani ihagaze?
Ambasaderi Murigande: Imyitwarire y’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga hano ni myiza cyane; ni nta makemwa.
Usibye ko muri rusange Abanyarwanda dufite umuco wo kutiyandarika, ab’ino bo bararengeje mu kwitwara neza. Muri rusange sosiyete ya hano iteye ukwayo, nubwo bateye imbere cyane ariko ni abantu bagifite umuco, ku buryo usanga n’abakiri bato bafite ikinyabupfura, batiyandarika cyangwa ngo bishore mu ngeso mbi: urumva ntabwo wasanga abantu bateye gutyo ngo utinyuke gukora ibiteye isoni, keretse udafite umutima nk’uko Umunyarwanda yabivuze.
Inyungu z'u Rwanda mu Buyapani
IGIHE: Mwatubwira ku bijyanye n’inyungu z'u Rwanda mu Buyapani?
Ambasaderi Murigande: Umubano hagati y’ibihugu byombi ni mwiza. U Buyapani butera u Rwanda inkunga ikabakaba hafi miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika (US$20 million) ku mwaka.
Guverinoma zombi zemeranyije ko iyo nkunga izakoreshwa mu nzego eshatu, ari zo: guteza imbere imibereho, kuzamura ibikorwa remezo bigamije kuzamura ubukungu no guteza imbere ubushobozi ngiro bw’umuntu.
Ambasade yabwiye IGIHE ko kuri ubu yibanda mu bikorwa bitandukanye, birimo gukangurira abashoramari b’Abayapani gushora imari yabo mu Rwanda, gukangurira abakerarugendo gusura u Rwanda no gushakira Abanyeshuri b’Abanyarwanda amahirwe yo kwiga muri kaminuza n’amashuri makuru byo mu Buyapani, by’umwihariko mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga ndetse no gushaka ubufatanye hagati ya kaminuza zaho n’izo mu Rwanda.




Ibitekerezo 0