{Minisitiri w’ubufatanye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzaniya, (EAC), Samweli Sitta arasaba Guverinoma y’u Rwanda gukomeza gukurikirana ibitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga zisiga isura mbi Tanzaniya zigamije kuyiteranya n’u Rwanda.}

Kuri uyu wa kabiri nibwo Minisitiri Sitta yabitangaje ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka Tarime, ahitwa Mara. Inkuru ya Daily News ivuga ko Sitta yatangaje ko afite amakuru y’uko ibinyamakuru byo mu Rwanda n’imbuga nkoranyambaga bimaze igihe byandika ibintu bibi kuri Tanzaniya.

Yagize ati "Reka nsabe inshuti zacu bareke ibi bikorwa."

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Minisitiri Sitta azahura na Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe ibikorwa by’Afurika y’Iburasirazuba kugira ngo baganire iby’icyo kibazo.

Nubwo Tanzaniya ivuga ko hari ibitangazamakuru by’u Rwanda biyandikaho nabi, urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru kuri interineti mu Nama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda, ntirwigeze rugaragaza ko haba hari ikibazo cy’itangazamakuru ryo mu Rwanda rikora nabi kuri interineti.

Mu minsi ishize, Inama nkuru y’itangazamakuru muri Tanzaniya yihanangirije ibitangazamakuru byaho kuko ngo byashyushyaga inkuru zirebana n’umubano wa Tanzaniya n’u Rwanda mu gihe hari hamaze iminsi hari agatotsi muri uwo mubano w’ibihugu byombi.