{Mu mujyi wa Gao, kuri uyu wa mbere, hatewe ibisasu bitanu ariko kugeza ubu nta mubare uratangazwa w’ababiguyemo. Ibyo bisasu byatewe n’abarwanyi b’umutwe wa kisilamu wa Aqmi (Al-Qaida au Maghreb islamique) uhanganye na Guverinoma ya Mali.}
Inkuru ya Jeune Afrique ivuga ko ushinzwe itumanaho mu mujyi wa Bamako yemeje ko ibyo bisasu byatewe.
Yagize ati "Ndemeza ko habayeho iturika ry’ibisasu bitanu kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Gao. Ntituzi niba byararashwe n’imbunda cyangwa byaratezwe. Turacyashakisha."
Akomeza avuga ko inzu ebyiri zagizweho ingaruka n’ibyo bisasu ndetse n’umusirikare wa Mali yabikomerekeyemo.
Nyuma y’iturika ry’ibyo bisasu, ingabo za Guverinoma n’iz’Abafaransa zahise zerekeza aho ibyo bisasu byaturikiye. Iki gitero kije gikurikira igiherutse kubera ahitwa Tombouctou kigahitana abasivile babiri kinakomeretsa abasirikare bagera kuri barindwi.




Ibitekerezo 0