U Bufaransa: Umuryango wiyemeje gushakisha abakoze Jenoside mu Rwanda baba mu Bufaransa

{Imyaka 15 irashize, umuryango wa Alain Gautier na Dafroza Gauthier biyemeje gahunda yo gushakisha abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bakihishahisha mu gihugu cy’u Bufaransa.}

Dafroza Gautier w’imyaka 59 ni Umunyarwandakazi washakanye n’Umufaransa Alain Gautier batuye mu Bufaransa, mu mujyi wa Reims. Dafroza yapfushije ababyeyi, abaturanyi n’inshuti mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahunze ava mu Rwanda mu 1970, aza gushakana na Alain Gautier wari umwarimu, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu muryango w’uyu mugore n’umugabo, ukaba wariyemeje guhiga Abanyarwanda basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.

Dafroza ahungira mu Bufaransa, umuryango we wasigaye mu Rwanda nk’uko urubuga 20minutes.fr rwabyanditse. Nubwo yari abasize igihe kinini, telefone yaramuhamagaye igiye kumubikira.

Dafroza ati "Telefone yakundaga gusona, iminsi myinshi; kwabaga ari ukumbikira uwapfuye."
Yapfushije umuturanyi, inshuti abavandimwe bwa nyuma hapfa na nyina.

Dafroza akomeza agira ati "Twagerageje kumenyesha abayobozi, ariko abayobozi b’u Bufaransa ntacyo badusubije. Ubu twafashe umwanzuro wo kwikorera iperereza."

Nyuma yo gukusanya urutonde rw’abakoze ibyaha bya jenoside bahungiye mu Bufaransa, hakurikiyeho kubakorera dosiye z’ibirego bashinjwa.

Alain Gautier agira ati "Twagiye mu Rwanda, dukusanya ibimenyetso, ubuhamya bw’abarokotse, tuza gutanga ikirego mu Bufaransa."

Mu biro, byabo bafite amadosiye 25 yose hamwe nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
Gautier asoza agira ati "Hamwe n’ubushobozi twagombaga gukusanya amadosiye arenga 50."