{Umusenateri wo muri Canada akaba n’uwayoboye ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Romeo Dallaire, kuwa Kabari yasabye imbabazi bagenzi be bagize inteko shinga mategeko ya Canada nyuma yo kugonga inyubako iyo nteko ikoreramo. Yavuze ko mbere yo kugonga yabanje gusinzirira kuri diregisiyo y’imodoka.}

Senateri Romeo Dallaire yasobanuye ko yari afite umunaniro w’inama amaze igihe agirana n’abantu batandukanye ndetse n’ibitekerezo birebire ku bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’ikibazo cy’abasirikare batatu ba Canada biyahuye mu cyumweru kimwe.

Inkuru yanditswe n’urubuga rwa internet Canada.com, ivuga ko ahagana mu ma saa yine z’igitondo, kuwa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza, imodoka ye yo mu bwoko bwa BMW yagonze ipoto y’itara ry’umuhanda riherereye hanze y’inteko shinga mategeko.

Dallaire yabwiye bagenzi be ko mbere yo gukora impanuka yumvaga afite imbaraga mu mubiri. Yongeyeho ko nyuma y’impanuka yiyumvishaga ko akomeza imirimo nk’uko bisanzwe ariko nyuma yaje kumva ananiwe ku buryo atatekerezaga.
Yagize ati: "Intege zanjye zari zashize pe!"

Sgt. Karen Zytynsky avuga ko iperereza kuri iyo mpanuka riteganyijwe, ariko hagati aho nta mwanzuro urafatwa werekana niba Senateri Romeo Dallaire agomba guhanwa.

Aganira n’ikigo ntaramakuru cya Canada – CBC nyuma y’impanuka, Dallaire yavuze ko yigaya kuba yarashyize ubuzima bw’abandi mu kaga, anongeraho ko ateshwa umutwe no kumva "ananiwe, nta n’intege agifite."

Avuga ko azongera gufata imodoka yerekeza ku kazi igihe azumva afite intege zo gutwara, ariko hagati aho ntashaka umusaba koroshya ibintu.

Agira ati: "Iyo mpuze, ibibazo bimbabaza buhoro; ubu iki ni igihe gikomeye."

Dallaire yayoboraga ingabo za Loni zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Igitabo cye yanditse kitwa {Shake Hands with the Devil}, tugenekereje mu Kinyarwanda {Nasuhuzanyije na Satani}, cyerekana ubuhamya bw’amarorerwa yabonye ndetse n’urugamba yatangiye rwo kurwanya ihungabana.

Dallaire akunze gusabwa n’abantu batandukanye kugira icyo avuga ku byo yabonye. Muri iki gihe akaba yaramaze iminsi atanga ibiganiro ku isabukuru ya 20 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Yabwiye sena ya Canada ko bitewe n’iminsi yo kwibuka yegereje, akomeje kwibuka ibyabaye mu Rwanda umunsi ku munsi.

Dallaire yababwiye ko yizera neza ko kuba yarasinziriye kuri diregisiyo y’imodoka, bitatesheje icyubahiro inteko. Akaba yarashimiwe n’inteko ku bw’ibisobanuro yatanze.

Senateri Romeo Dallaire yagonze itara arimo gutekereza ibyo yabonye mu Rwanda
Senateri Romeo Dallaire yagonze itara arimo gutekereza ibyo yabonye mu Rwanda
Imodoka ya Senateri Romeo Dallaire nyuma yo kugonga itara ryo ku muhanda
Imodoka ya Senateri Romeo Dallaire nyuma yo kugonga itara ryo ku muhanda
Senateri Romeo Dallaire
Senateri Romeo Dallaire