{Kuva Leta y’u Rwanda yafata icyemezo cyo gukurikirana ibijyanye n’imiturire ndetse no kwimura abatuye ahagaragara ko hateza impanuka zikunze kuvamo n’impfu. Guverinoma ikaba ivuga ko ubu abamaze kwimurwa bageze ku kigereranyo cya 71.2%.}
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi abinyujije kuri Twitter ubwo yasubizaga IGIHE ku kibazo cyo kumenya uko iki gikorwa gihagaze kugeza ubu.
Minisitiri w’intebe yavuze ko hamaze kwimurwa abantu bagera ku 33.780, hakaba hasigaye 13.694.
Yanongeye ho ko hakenewe amafaranga miliyari 2 kugira ngo igikorwa kirangire kandi ayo mafaranga arahari nk’uko byemezwa na Minisitiri Habumuremyi.
Ku rundi ruhande ariko nubwo gahunda zo gutuza abantu neza zikomeje hari n’aho ugisanga abantu batura nabi; ahanini bigakorwa n’inzego za Leta zibireba mu gihe nyamara ziba zifite inshinga zo gukumira bene ubwo bwubatsi n’ibijyana nabwo.
Habumuremyi yadutangarije ko ubu hafashwe ingamba zo guca imiturire y'akajagari hubahirizwa ibishushanyo mbonera ndetse anongeraho ko abayobozi batabyubahiriza bahanwa.





Ibitekerezo 0