{Kuba Tanzaniya igenda biguru ntege mu kwifatanya n’ibindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, byatumye hafatwa umwanzuro w’uko ibihugu bifite ubushake byishyira hamwe byiyemeza gufatanya mu mishinga imwe n’imwe.}

Inkuru y’ikinyamakuru The Observer ivuga ko Uganda, Kenya n’u Rwanda ari byo bikeneye Tanzaniya kurusha uko yo yakenera ibyo bihugu.

Inama yabereye i Mombasa mu kwezi gushize, yasuzumaga ibijyanye n’ibikorwa remezo n’ihuzwa rya gasutamo, byatumye hibazwa niba Tanzaniya igishaka kujyana n’ibihugu bya EAC.

The Observer ivuga ko iyi nama yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda. Jakaya Kikwete wa Tanzaniya ntiyari ahari. Sudani y’Amajyepfo ishobora kuzemezwa muri EAC vuba, yo n’u Burundi byari bihagarariwe n’abaminisitiri.

Tanzaniya yakunze no kutagaragara mu zindi nama zabanje. The observer yigeze no gutangaza ko Uganda, Kenya n’u Rwanda byamaze gushyiraho itsinda rishinzwe gutegura itegeko nshinga rizagenderwaho mu ihuriro (Federation) ry’ibyo bihugu.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Tanzaniya muri EAC, Samwel Sitta yagize ati “Mu gihe Uganda, Kenya n’u Rwanda bihisemo kutwihunza, icyo tugomba gukora ni ukubireka.”

Ese kuki Tanzaniya ihunga ibindi bihugu?

Impuguke zivuga ko impamvu Tanzaniya yihunza ibindi bihugu ijyanye n’ubutaka n’umutungo kamere ndetse n’amafaranga ikura mu bucuruzi ikorana n’ibindi bihugu, nk’uko Isaac Shinyekwa, umushakashatsi ku kwihuza kw’ibihugu byo mu karere, abivuga.

Shinyekwa agira ati "Icya mbere ibihugu byose bya EAC bigomba kubanza gukemura ikibazo cy’ubutaka. Tanzaniya izi neza ko muri Uganda na Kenya hari ikibazo cy’ubutaka aho abakire bagira ubutaka bunini kurusha abakene. Abantu barwana iminsi n’amajoro bapfa ubutaka. Ibi byose Tanzaniya yarabibonye."

Ubutaka muri Tanzaniya ni umutungo wa Leta, abaturage babukoresha mu nyungu rusange. Ikindi imibare ya 2011 yatanzwe na EAC, igaragaza ko Tanzaniya yajyanye ibicuruzwa mu bindi bihugu by’Akarere bingana na miliyoni 416.8 z’amadorali y’Amerika. Kenya yacuruje ibifite agaciro ka miliyoni 1544.4 z’amadorari. Uganda yo ni miliyoni 649 z’amadorari. Iyi mibare ntishimishije Tanzania.

Birashoboka ko Tanzaniya yabonye ko Kenya yifite bityo ikaba ntacyo yajya gucuruzayo. Tanzaniya izi ikibazo cyo kwihuza kw’ibihugu nk’uko yabiboneye mu kunanirwa kwihuza na Zanzibar, nk’uko bisesengurwa na Shinyekwa.

Mu Gushyingo hateganyijwe gushyira umukono ku masezerano y’ikoreshwa ry’ifaranga rimwe, ariko ngo akazashyirwa mu bikorwa mu myaka 10 iri mbere; Tanzaniya izi ko n’ibihugu by’i Burayi byafashe imyaka 50 ngo bimenyere ikoreshwa ry’ifaranga rimwe.

Shinyekwa avuga ko ibihugu bya EAC bikeneye Tanzaniya kurusha uko yo ibikeneye, byongeye yatanze ubutaka bwo kubakaho ibiro bya EAC muri Arusha ndetse byagaragaye ko n’icyambu cyayo ari ingirakamaro ubwo muri Kenya habaga imvururu zakurikiye amatora yo mu mwaka wa 2007, bituma icyo cyambu kitabazwa.

Akarere ka Mutukuru gaturanye na Uganda ni isoko rikomeye ry’ibicuruzwa bya Uganda kandi n’ibicuruzwa byinshi bya Kenya bijyanwa hanze bica Tanzaniya.

Ku ruhande rwa Uganda, abavuga ko Tanzaniya yaba ishaka kwigumira muri SADC gusa, ngo ntacyo bitwaye kuko ntako bisa kubona igihugu cyo mu karere gikorana n’indi miryango.

Umunyamabanga mukuru w’inama y’ubucuruzi muri Uganda, Martin Okumu avuga ku kamaro ibihugu bimariranye, yagize ati “Tanzaniya ifite isomo yaha EAC ikanerekana uko ibintu byakorwa. Uretse n’ibyo, SADC yabayeho imyaka myinshi kurusha EAC. None uratekereza ko Tanzaniya yakorana ubucuru n’umuryango utarabayeho imyaka myinshi?"

Abanyapolitiki

Hagati aho, urwego rw’abikorera muri Uganda rwababajwe n’uko mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’isoko rusange, habayeho kubogama. Bavuga ko Perezida asinya aya masezerano akanasura ibindi bihugu byo mu karere yijyaniye n’abanyapolitiki n’urwego rwa tekinike, ariko atari kumwe n’urwego rw’abikorera.

Uwitwa Godfrey Ssali, ushinzwe ubuvugizi n’ishyirwaho rya politiki mu ihuriro ry’abanyenganda muri Uganda, avuga ko urwego rw’abikorera rugomba kujya rubanza rukagishwa inama mbere yo gusinya amasezerano.

Yagize ati "Perezida ahora atubwira ko ubukungu bwacu nka Uganda, bushingiye ku rwego rw’abikorera, ariko ntituramubona atugisha inama. Twatekerezaga ko guhuza isoko bizateza imbere ubucuruzi. Niba utegera abafatanyabikorwa ngo muganire, biratuyobera. Kuri njye mbona ari ukwihuza kw’abanyapolitiki bafite icyo bashaka kwigereraho."