Uru ni urutonde rw’indirimbo nshya ziheruka gusohoka mu minsi mike ishize. Izi ndirimbo zigajemo izagiye zivamo amakuru menshi y’imyidagaduro yagiye agarukwaho.
Izi ndirimbo ziganjemo iz’abahanzi bazwi hano mu Rwanda n’abandi bashya mu muziki nyarwanda ariko bagaragaza impano.
Urotonde rw’indirimbo nshya 20:
1. Urare Aharyana By Dream Boyz
2. Bundi Bushya by Niyorick
3. Umumararungu By Mani Martin
4. Wirira By Derek
5. Rimwe by Paccy ft Butera
6. Ikizungerezi By Major-X Ft (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artmakuru
artmakuru
Articles
-
Indirimbo nshya nyarwanda 20 ukwiye kumva
11 June 2013, by Dean Irak -
Abakobwa 6 bakunda kwambara imyenda migufi muri showbiz nyarwanda
8 October 2012, by Samuel IshimweNyuma y’ubushakashatsi hifashishijwe indirimbo n’imbuga nkoranyambaga z’abahanzi hari abakobwa bagaragara muri showbiz bakunda imyambaro migufi.
6. Sacha
Sacha yagaragaye bwa mbere mu ndirimbo za Urban Boys, ariko kugeza ubu na we ni umuhanzikazi nyarwanda, aho usanga mu bitaramo henshi aba yiyambariye imyenda migufi, bikagaragarira cyane ku rubuga rwa facebook.
5. Jody Phibi
Ni umwe mu bahanzi bazamutse vuba cyane, usanga amaze no gukorana n’abahanzi bagenzi be indirimbo (…) -
Umuhanga mu by’umuziki arahamya ko kuririmba neza bidasaba amagi n’ubuki
3 June 2013, by Audace Willy MucyoIbi ni ibyatangajwe n’umuhanga mu by’umuziki Muhire Felix utoza tekiniki zo kuririmba mu ma Korari nka “Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali”, Korari Saint Augustin y’i Nyamirambo n’izindi zo muri kiliziya Gatolika.
Avuga ko n’ubwo benshi bavuga ko iyo umuntu yariye amagi mabisi cyangwa ubuki biba bihagije kugira ngo aririmbe neza kurushaho ari ukwibeshya.
Mu Kiganiro na IGIHE, Muhire yagize ati: “kugira ngo uririmbe neza ugomba gukora imyitozo yabugenewe kandi (…) -
Jay-Z yagaragarije Beyonce urukundo mu ruhame
3 June 2013, by Dean IrakNtibisanzwe bimenyerewe ko Jay-Z agaragaza cyane imyifatire ihishura bisesuye urukundo rwe na Beyonce mu ruhame, ariko noneho yahisemo gutangira kujya abyerekana amusoma mu ruhame.
Ibi Jay-Z yabikoreye kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kamena, i London mu Bwongereza, ubwo Beyonce yaririmbaga nuko akamusomera imbere y’abantu.
Iibi byatunguye benshi nk’uko urubuga Dailymail dukesha iyi nkuru rwabyanditse. -
USA: Umuririmbyi Brandy agiye gushyingiranwa na Ryan Press utunganya umuziki
2 January 2013, by Nsabimana EmileUmuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerikakazi Brandy, yagaragaje impeta (fiançaille) yerekana ko agiye gushyingirwa n’utunganya imiziki witwa Ryan Press bamaze igihe bakundana.
Brandy w’imyaka 33 waririmbye indirimbo nyinshi zirimo nka“The Boy Is Mine”, amaze igihe atangaza kuri twitter amafoto menshi yerekana urukundo rwe na Ryan Press.
Icyakora ntibaratangaza itariki ubukwe buzaberaho.
Brandy asanzwe afite umwana w’umukobwa witwa Sy’rai w’imyaka 10, yabyaranye na Robert Smith batigeze (…) -
Jennifer Lopez na Chris Brown bagiye gukorana indirimbo
29 April 2013, by Rutaganda JoelJennifer Mario Lopez agiye gukora indirimbo nshya na Chris Brown, Jennifer yatangaje ko we na chris brown baganiriye byinshi bifite akamaro ndetse banemeranya ko nyuma yo gukorana indirimbo ya Lopez, ko Chris Brown nawe yifuza kuri album ye agiye kwitegura gushyira ahagaragara ashakaho indirimbo ye na Jennifer Lopez
Nk’uko Bongo5 ibivuga, iravuga ko ibiganiro hagati ya Jennifer Lopez na Chris Brown bigeze kure.
Reba imwe mu ndirimbo za Jennifer Lopez yatumye akundwa cyane yitwa " (…) -
Abafana ba Justin Bieber bo muri Norvege bemeye guhinduka Abayisilamu
23 April 2013, by Audace Willy MucyoMu irushanwa ryateguwe na Televisiyo yo mu gihugu cya Norvege, abafana ba Justin Bieber bo muri icyo gihugu bemeye guhinduka Abayisilamu kugirango babone uko bazitabira igitaramo uyu muhanzi azahakorera mu minsi iri imbere.
Amakuru dukesha 7sur7 aravuga ko mu kiganiro cyanyuze kuri Televisiyo yitwa ’Norvégienne Norge’ imwe mu mateleviziyo akomeye muri Norvege, bakoresheje irushanwa ryo gusaba abafana ba Justin Bieber bumva babishoboye banabishaka kwemera guhindura idini bagahabwa amatike (…) -
Ku myaka 73 y’amavuko, ’Tina Turner’ agiye gusezerana kumugaragaro na ’Erwin Bach’
1 April 2013, by Audace Willy MucyoUmunyamerikakazi w’icyamamare mu kuririmba, kubyina no gukina filme Tina Turner w’imyaka 73 y’amavuko agiye kongera kwambikwa impeta y’isezerano na Erwin Bach
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, Tina Turner agiye gushyingiranwa ku mugaragaro n’ umutunganya muziki wo mu gihugu cy’u Busuwisi uzwi ku izina rya Erwin Bach basanzwe bamaranye imyaka 27 bari inshuti.
Ubusanzwe Anna Mae Bullock uzwi ku izna rya ’Tina Turner’ na Erwin Bach bahuriye bwa mbere mu gihugu cy’u Budage mu mwaka wa 1986, (…) -
Umuraperi ‘Mangwair’ yitabye Imana
29 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuraperi Albert Mangwea wari uzwi ku izina rya ‘Mangwair’ wo muri Tanzania yitabye Imana ku munsi w’ejo aguye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, akaba azashyingurwa mu mujyi wa Morogoro aho se umubyara na we yashyinguwe.
Nyakwigendera Mangwair wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Mikasi’, ‘Kimya Kimya’ yakoranye na Jay Moe, ‘She got a gwan’, ‘Wife’ yakoranye na Daz Baba, n’izindi, yitabye Imana ku munsi w’ejo tariki 28 Gicurasi, aguye mu bitaro bya Saimt Hellen mu mujyi wa (…) -
Umuhanzi Etheridge aranenga icyemezo cyo kwibagisha Angelina yafashe
19 June 2013, by Dean IrakMelissa Etheridge, umwe mu bahanzi b’ibihangange mu njyana ya Rock muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanenze icyemezo Angelina Jolie aherutse gufata cyo kwibagisha amabere ndetse anamugira inama.
Muri Werurwe nibwo Angelina Jolie yafashe icyemezo cyo kwibagisha amabere, nyuma yo kumenya ko amaraso y’umuryango we akora uruhererekane rwa kanseri ifata imyanya ndangagitsina n’amabere.
Benshi mu muryango wa Angelina Jolie bahitanywe n’indwara ya Cancer ijyanwa mu ruhererekane rw’amaraso (…)
IGIHE