Nyuma y’aho AmaG The Black asohoreye amashusho y’indirimbo ‘Uruhinja’, hakagaragaramo umwana w’uruhinja urira wakoreshejwemo nta burenganzira bw’umubyeyi we, bigakurura impaka ndende bitewe n’uko nyina atabyishimiye, na n’ubu ntibirakemuka. Mu gihe AmaG The Black we yatangaje ko ikibazo yagiranye na nyina w’uyu mwana cyakemutse, dore ko yagiye no mu bitangazamakuru agasaba guhagarikwa kw’iyo ndirimbo aho yaba ikoreshwa hose, bigashyirwa no mu nyandiko, ndetse agafata n’umwanzuro wo (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > newinhiphop
newinhiphop
Articles
-
Ruracyageretse hagati ya AmaG na nyina w’umwana wakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Uruhinja’
31 March 2013, by Audace Willy Mucyo -
Green P avuga ko abangamiwe n’itangazamakuru ritazamura indirimbo ze
1 January 2013, by Nsabimana EmileGreen P, umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangs, avuga ko mu buhanzi bwe abangamiwe cyane no kuba asohora indirimbo nyinshi ariko ugasanga zidakinwa ku maradiyo ngo zikundishwe abafana.
Aganira na IGIHE ku mpamvu usanga bagenzi be (Jay Polly, Bulldogg na Fireman) bumvikana cyane muri muzika yo mu Rwanda ariko we ugasanga yumvikana hake, yavuze ko nta na kimwe abura ndetse n’indirimbo azisohora kenshi icyakora zigahura n’imbogamizi y’uko ku maradiyo zidakinwa cyane ngo abafana bazumve. (…) -
Danny Nanone arahakana ubwambuzi ashinjwa
20 April 2013, by Audace Willy MucyoNtakirutimana Daniel uzwi ku izina rya Danny Nanone ukora Hip Hop arahakana ubwambuzi ashinjwa bw’amafaranga bivugwa ko yagombaga kwishyura umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ‘Mbikubwire’ aherutse gushyira hanze afatanyije na Jackson Kalimba.
Mu gihe hamaze iminsi bivugwa atishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 uyu mukobwa, ko Danny Nanone arabinyomoza yivuye inyuma, avuga ko nta masezerano y’amafaranga yigeze agirana na we, kuko Atari na we bavuganye ajya kumukoresha mu (…) -
Danny Nanone avuga ko muzika itatunga umuntu nta kindi akora
7 June 2013, by Rutaganda JoelDanny Nanone ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya HipHop, kuri ubu akaba ari mu bahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS III mu 2013. Danny avuga ko kuba baririmba batabona amafaranga ahagije ku buryo yagutunga nta kindi gikorwa ufite ukora, ko bisaba kuba ufite ikindi gikorwa cyagufasha kubona andi mafaranga.
Aganira na IGIHE, Danny Nanone yagize ati” ntibyoroshye kuba umuhanzi yatungwa n’amafaranga abona muri muzika, kuko ntabwo twari twagera aho umuntu atungwa n’ibihangano bye gusa nta kindi (…) -
Imyiteguro yo gutangiza ikigo cya Tuff Gangz irarimbanije
7 July 2013, by Dean IrakNyuma yo guhambwa ibyangombwa by’ibanze, Tuff Gangz igiye kugirwa ikigo cy’ubuhanzi muri rusange, iratangira imirimo yayo mu kuboza.
Abagize itsinda Tuff Gangz ubusanzwe bazwi nk’itsinda ririmba mu njyana ya Hip Hop, bamaze guhabwa ibyangombwa byo gutangiza ikigo cya Tuff Gangz na RDB Ikigo cy’igihugu cy’iterambere , ngo mu gihe kitarambiranye ikaba imaze gutangira imirimo yabo.
Umwe mu bagizeTuff Gangz, uzwi ku izina rya Jay Polly ati “kompanyi ya Tuff Gangz, itandukanye n’ibindi (…) -
Ciney agiye kumurika album ye ya mbere
24 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuraperikazi Uwimana Aisha uzwi ku izina rya ‘Ciney’ wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Nkunda’, ‘Ngwino nkwereke’ yakoranye na Lil P, ‘Ndabaga’, ‘Tuma bavuga’, n’izindi , ari gukora ubutaruka kugira ngo ashyire hanze album ye ya mbere ateganya kumurika muri Kanama uyu mwaka. Ciney ari mu bikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo zizaba ziri kuri album azatangaza uko azayita mu minsi iri imbere, dore ko ateganya ko azayishyira hanze igizwe n’indirimbo cumi n’ebyiri.
Yagize ati: “Ndi (…) -
Jay Polly yimwe amashusho y’indirimbo "Hisha mu nda"
9 May 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Jay Polly yahuye n’ikibazo cyo kubura amafaranga yo kwishyura amashusho y’indirimbo ye ‘Hisha mu nda’ yari amaze igihe kigera ku mwaka arimo gutunganywa n’umwe mu batunganya amashusho uzwi ku izina rya Arnold, kandi iyo ndirimbo yatangiye gukina hamwe.
Aganira na IGIHE Arnold yagize ati: “Jay Polly yaraje areba aho indirimbo ye igeze hanyuma asanga narayirangije, musabye amafaranga ambwira ko ntayo afite ko bishobotse ashobora kuzayabona nko ku wa Gatanu. Njye rero bitewe n’uko (…) -
HipHop yanjye sinzayishyira mu ndimi z’Amahanga- Shooterman
23 March 2013, by Rutaganda JoelMurengera Norbert uzwi ku izina rya Shooterman, kuri ubu aravuga ko indirimbo nyinshi zigenda zivanga indimi z’Amahanga. Ariko kuri we abona nta kamaro karimo kuko bakabaye bateza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda kurusha kuririmba indimi zindi.
Aganira na IGIHE, Shooterman yagize ati ”buri muntu mu buzima yakabaye agira ikintu cye cy’umwihariko adahuriraho n’abandi, ariyo mpamvu HipHop nyarwanda yagashinze umuzi kurusha gutira imva mahanga”.
Shooterman ni umunyeshuri warangije amashuri (…) -
Jay Polly yasabye urubyiruko gufasha abarokotse Jenoside
10 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Tuyishime Joshua, ‘Jay Polly’, ukora injyana ya Hip Hop, arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu gutanga umusanzu ku babuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Nubwo muri iyi minsi y’icyunamo atari mu Rwanda kubera impamvu z’akazi, aho yagiye i Dubai kuzana ibyuma byo gushinga Studio, Jay Polly yasabye urubyiruko kugira umuhate mu kwibuka no kuba hafi y’ababuze ababo muri ibi bihe biba bitoroshye, bakora ibikorwa by’urukundo kandi baharanira kwigira no kurwanya (…) -
Sinjya mu bapfumu- Riderman
26 March 2013, by Rutaganda JoelGatsinzi Emely uzwi cyane ku izina rya Riderman nyuma y’aho umwe mu bacuranga indirimbo z’abahanzi nyarwanda, DJ Bob, amushyize mu majwi ko yaba araguza kugira ngo arusheho kuba icyamamare, avuga ko akoresha impano ye yahawe n’Imana, ibyo atabikora.
Aganira na IGIHE, Riderman yavuze ko mu minsi ishize amakuru yasakaye hose ko we na DJ Zizou baba baragiye mu bapfumu kugira ngo bahakure ubushobozi bwo kurushaho kumenyekana mu ruhando rwa muzika, bababeshye. Ati “Uwiteka ni we mwungeri (…)
IGIHE