Umuraperi Pacson yirukanye mu nzu uwari umuraperi mugenzi we P Fla wari inshuti ye magara bakaba banaherukaga kuririmbana indirimbo bise “Kigali Nijoro”. Pacson arashinja P Fla kuba amwiba akajya kugurisha bimwe mu bikoresho bye ngo agure ibiyobyabwenge.
Mu burakari bwinshi, Pacson usigaye wiyita Captain, yatangarije Radio Flash FM mu kiganiro Celebs Magazine ko ubu yamaze guhamagara inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zimukurikirane ndetse zinamuhanire gukoresha ibiyobyabwenge.
Yagize (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > arthiphop
arthiphop
Articles
-
Pacson yirukanye P’Fla mu nzu yamucumbikiragamo amushinja ubujura
24 June 2013, by Dean Irak -
Mu minsi ine gusa irimo n’Ubunani Riderman yakoresheje agera ku bihumbi 500
3 January 2013, by Nsabimana EmileGusengera, gusura inshuti, kwishimisha n’ibindi mu gihe cy’iminsi mikuri isoza umwaka; byatwaye umuraperi Riderman amafaranga agera ku bihumbi 500.
Ubwo twaganiraga na Riderman mu masaha ya saa yine z’ijoro ryo ku ya mbere Mutarama 2013, yagize ati “Kugeza kuri uyu mwanya ko maze gukoresha amafaranga menshi cyane! muri iyi minsi ari no mu minsi mikuru, guhura ninshuti, gusengera, gusengererwa,…ari hagati y’ibihumbi 400 na 500 ariko ntabwo ari munsi y’ibihumbi 500, ntibishoboka!”
Twifuje (…) -
P Fla yagize icyo avuga ku gushinjwa kwiba inkweto
2 July 2013, by Dean IrakUmuraperi P Fla arahakana akomeje ko atigeze yiba inkweto z’umuraperi Pacson nk’uko uyu wanyuma aherutse kubikwirakwiza mu itangazamakuru.
P Fla avuga ko atiyumvisha impamvu umuraperi mugenzi we ngo yamuharabitse.
Mu ijwi ritumvikana neza, ariko ririmo uburakari n’ikiniga, P Fla yatangarije Radio Voice of Africa ko Pacson yaje amusanga kuri Unlimited Records nuko akamubwira nabi, harimo no kumutonganya amubwira ko yamwibye inkweto. P Fla avuga ko yari ari muri gahunda zo gufata amashusho (…) -
Ajya yifuza kuzakorana indirimbo na Lil Wayne na Rihanna
25 May 2013, by Dean IrakNi bake mu bahanzi nyarwanda bakunda kugaragaza ukuri kw’ibibarimo. N’iyo bitangajwe usanga bitwara umwikomo abanyamakuru.
Gusa muri abo bake, umuraperi Young Grace, w’imyaka 20, azamo kuko atinyuka akavuga ko umunsi umwe yigeze gutekereza kureka umuziki burundu.
Iyo mukomeje mukaganira, Young Grace agera n’aho we yerura akakubwira ko iyo yumva akunzwe cyane [ari guhitinga] ajya anarota ko azakorana indirimbo n’umuraperi w’Umunyamerika Lil Wayne hamwe n’umuhanzi Rihanna.
Mu kiganiro (…) -
Ndasaba imbabazi abakunzi banjye ko nagiye bucece- Diplomate
25 April 2013, by Rutaganda JoelFassasi Nuru wamenyekanye cyane ku izina rya Diplomate bitewe n’indirimbo ze zagiye zikundwa cyane, arasaba abakunzi be imbabazi ko yavuye mu Rwanda akajya kuba muri Uganda mu mwaka ushize atabivuze, kuri ubu aratangaza ko agiye kugaruka mu Rwanda.
Diplomate yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda mu kiganiro "Sunday Night", avuga ko no kujya muri Uganda yagiyeyo bimutunguye. Akomeza avuga ko ubu ameze neza ndetse ko afite ibihangano bishya yakoreye muri icyo gihugu.
Diplomate ajya kuva mu (…) -
Bulldogg arahakana ko ibyo aririmba ari ubushotoranyi
13 December 2012, by Mathias HitimanaUmuraperi Bulldogg aherutse gusohora indirimbo yise Kaza Roho, aho avuga muri make uko yatangiye umuziki, uko abantu bafata n’uko bavuga Tuff Gangs, akagira n’abo atunga agatoki, akanavuga ko atabiriirmbye agamije guhangana ahubwo byari ugushyira ukuri ahagaragara.
Muri iyi ndirimbo Bulldogg ahamya abahanzi bagenzi be gushishura ( kwigana batabifitiye uburenganzira ibihangano by’abandi), ariko agashima n’ibyagezweho mu muziki. Mu bindi byinshi aririmba muri ‘Kaza Roho’ avuga ko (…) -
Kugenda kwa Lick Lick ntacyo byahinduye kuri muzika yanjye- Jay Polly
27 March 2013, by Rutaganda JoelTuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly, nyuma y’aho bamwe mu bakurikirana muzika ye bakomeje kugenda bavuga ko Jay Polly yaba atagifite umuvuduko muri muzika nk’uwo yari afite agikorana na Lick Lick, Jay Polly siko abibona. Avuga ko ahubwo ubu aribwo yumva afite imbaraga n’ubuhanga muri muzika arimo gukora muri iyi minsi.
Aganira na IGIHE, Jay Polly yagize ati” Yego koko ibyo bavuga ko imbaraga nari mfite nyikorana na Lick Lick, atarizo mfite kuri ubu. Gusa ubu nibwo mfite nyinshi (…) -
Umuraperi S Face, murumuna wa Pacson, yiyahuye
6 July 2013, by Dean IrakUmuraperi Pacson, waherukaga gupfusha umuntu wo mu muryango we, yongeye kujya mu gahinda gakomeye ubwo yamenyaga inkuru y’uko murumuna we witwa Christian, wigaga mu mwakawa gatatu w’amashuri abanza mu Karere ka Rubavu yiyahuye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga.
Uyu mwana Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya S Face nawe yari asanzwe ari umuraperi, n’ubwo yari akiri muto bwose. Indirimbo ye yitwa “Mbera Amaso” igaragaramo Pacson na Jay Polly yakundaga kunyura kuri Televiziyo y’u (…) -
’Engeneer’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo yo kwibuka abazize Jenoside
7 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi ’Umusaza Engeneer’ yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Amateka aduhe umutekano" yakoranye n’abandi bahanzi mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gukora iyi ndirimbo, Umusaza Engeneer yafatanyije na Jean Paul Samputu, Munyanshoza Dieudonne, Mani Martin,Jozy, The Rain Paul, Jody, M-ablo, Yves, Yvonne, Dolphin, n’abandi, ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza bukanubaka umuryango nyarwanda muri rusange, cyane cyane imiryango yabuze ababo muri Jenoside (…) -
2013 nta kuryama, amasomo twarayahigitse - G-Squad
4 April 2013, by Audace Willy MucyoItsinda ‘G-Squad’ rigizwe n’abavandimwe babiri; Royce Stunna na Young Flip, rifite ingamba nshya mu mwaka w’2013 zo gukora umuziki ubutaruhuka nyuma kurangiza amasomo yabo.
Itsinda G-Squad ryatangiye muzika mu w’2005 aho zamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Shaka cash’, ‘Ikaze’, ‘Akagendo k’ubuzima’, n’izindi ndetse baza no kubasha kumurikira abafana babo umuzingo w’indirimbo zabo bise ’24 Hours’ mu gitaramo bakoranye na UTP Soldiers kuri Saint André I Nyamirambo muri 2006.
Kubera impamvu (…)
IGIHE