00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kugenda kwa Lick Lick ntacyo byahinduye kuri muzika yanjye- Jay Polly

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 27 March 2013 saa 11:18
Yasuwe :

Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly, nyuma y’aho bamwe mu bakurikirana muzika ye bakomeje kugenda bavuga ko Jay Polly yaba atagifite umuvuduko muri muzika nk’uwo yari afite agikorana na Lick Lick, Jay Polly siko abibona. Avuga ko ahubwo ubu aribwo yumva afite imbaraga n’ubuhanga muri muzika arimo gukora muri iyi minsi.
Aganira na IGIHE, Jay Polly yagize ati” Yego koko ibyo bavuga ko imbaraga nari mfite nyikorana na Lick Lick, atarizo mfite kuri ubu. Gusa ubu nibwo mfite nyinshi (…)

Tuyishime Joshua uzwi ku izina rya Jay Polly, nyuma y’aho bamwe mu bakurikirana muzika ye bakomeje kugenda bavuga ko Jay Polly yaba atagifite umuvuduko muri muzika nk’uwo yari afite agikorana na Lick Lick, Jay Polly siko abibona. Avuga ko ahubwo ubu aribwo yumva afite imbaraga n’ubuhanga muri muzika arimo gukora muri iyi minsi.

Aganira na IGIHE, Jay Polly yagize ati” Yego koko ibyo bavuga ko imbaraga nari mfite nyikorana na Lick Lick, atarizo mfite kuri ubu. Gusa ubu nibwo mfite nyinshi kurusha mbere kuko narakunze, Kandi n’impano yo kuririmba, narushijeho kugira ubumenyi”. Jay Polly yakomeje avuga ko abantu bakwiye kureba ibikorwa by’umuntu kurusha kuvuga ibyo batabaona.

Reba indirimbo" Akanyarirajijo" Jay Polly yakoranye na Lick Lick

Kuri ubu Jay Polly amaze gukorera indirimbo mu nzu itunganya ibihangano izwi nka KINA Music, avuga ko izagera ku isoko kuri uyu wa gatanu.

Jay Polly na Lick Lick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages