Biri kuvugwa ko akangononwa n’agahinda Safi wo muri Urban Boyz yakomeje guterwa no kwamburwa umukunzi we Butera Knowless yakagaragarije mu ndirimbo nshyashya yitwa “Barahurura”.
Umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda, akaba n’umwe mu bakurikiranira hafi ibisobanuro by’indirimbo nyarwanda avuga ko amagambo yuzuye indirimbo nshyashya ya Urban Boyz "Barahurura" nta kindi Safi yashatse kuvuga uretse gusubiza amagambo Butera Knowless yaririmbye mu ndirimbo “Wari Uri He?” yavuzweho byinshi (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artafrobeat
artafrobeat
Articles
-
Iteranamagambo ryubuye hagati ya Safi na Knowless
5 June 2013, by Dean Irak -
Ndacyari muri muzika nubwo gusaza binyugarije- Dr Claude
28 March 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Dr Claude wamenyekanye cyane mu ndirimbo (Igikara), kuri ubu aravuga ko impavu atarimo gukora cyane muri muzika, ari uko yugarijwe n’ubusaza. Dr Claude akomeza avuga atigeze areka muzika nk’uko bivugwa na benshi.
Aganira na IGIHE, Dr Claude yagize ati” ubusaza bumereye nabi ariko muzika yo ndimo ndashaka gutangirana n’ukwezi kwa Gicurasi nkora ibkorwa byinshi bitandukanye muri muzika. Ibyo bikorwa navuga nko gukora ibitaramo byinshi bitandukanye, kuko kuri ubu mfite indirmbo (…) -
PGGSS III: Senderi yaciye agahigo i Nyamagabe
19 May 2013, by Dean IrakUmuhanzi Senderi International Hit yaje ku isonga mu bahanzi baririmbye bagashimisha abantu benshi mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2013.
Ibi Senderi yabigezeho yifashishije kuzana umukinnyi w’amakinamico uzwi cyane witwa Kanyombya ndetse n’abafana bakomeye mu ikipe ya Rayon Sport barimo uwitwa Rwarutabura n’abandi. Aba bafana be, uretse kuba bavuzaga imyirongi irangurura amajwi cyane (vuvuzera), bari banaje bitwaje (…) -
Francis Bakets yatanze impanuro ku miryango isaba ubutane abinyujije mu ndirimbo
22 March 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi, akaba n’umunyamategeko w’umwuga Francis Bakets wanyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nk’iyitwa Agahinda k’inkoko, Mfite ishimwe, … yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ubutane” iha ubutumwa imiryango yaka ‘gatanya’.
Bakets wabanje gusa nk’uhagarika umuziki we kuko bitari byoroshye kuwufatanya n’umwuga we w’ubucamanza akorera mu karere ka Ngororero, yaje gukorwa ku mutima n’ibibazo yakira mu kazi ke cyane cyane ikibazo cy’ubutane, maze bibyutsa inganzo ye kugira ngo atange (…) -
’Ras 2T’, umuhanzi mushya mu njyana ya Reggae
22 May 2013, by Audace Willy MucyoNtakirutimana Felicien uzwi ku izina rya “2T”, ni umuhanzi mushya ugaragaza ubuhanga bukomeye mu njyana ya ‘Reggae’, akaba yariyemeje gutanga ubutumwa bwubaka abnyujie muri iyo njyana ikundwa n’abatari bake. Ras 2T, yatangiye kuririmba akiri muto cyane, ndetse aza kubifashwamo kuririmbira mu makorali akomeye nka ‘Beaux Amis’ yo kuri Collège Adventiste de Gitwe, ‘La Victoire’ yo muri Collège de Bethel-APARUDE ubwo yigaga muri mashuri yisumbuye, biza kuba akarusho ubwo yajyaga gukomereza (…)
-
Album ’Ben Kayiranga’ yari amaze imyaka itatu ategura yagawe na ’Lokua Kanza’
7 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi ‘Ben Kayiranga’ ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa yagayiwe n’ikirangirire ‘Lokua Kanza’ umuzingo we mushya w’indirimbo yari amazeho imyaka itatu ategurana na Pastor P, umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo.
Nyuma y’imyaka itatu Ben Kayiranga ategura umuzingo mushya yise “Ntunsige”afatanije na Pastor P, bawushyikirije umuhanzi w’inzobere Lokua Kanza ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo awutere inkunga usohoke, (…) -
Jules Sentore arategura igitaramo cyo kwibuka Mzee Sentore Athanase
21 March 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo z’umuco gakondo, kuri ubu arategura igitaramo cyo kwibuka sekuru nyakwigendera Athanase Sentore, witabye Imana kuwa 21 Werurwe 2012. Jules Sentore avuga ko tariki 3 Mata 2013, aribwo igitaramo cyo kwibuka Athanase Sentore bitaga RWAGIRIZA BIGARAMA aribwo giteganyijwe.
Aganira na IGIHE, Jules Sentore yagize ati “ ntabwo tuzicara ngo tumwibuke gusa, tuzamwibuka dutarama by’iwacu, kuko nicyo kintu yadusabye”. Jules Sentore avuga ko (…) -
Dre yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Your love” ari kumwe na Peace
16 April 2013, by Rutaganda JoelDre D Andre umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat hano mu Rwanda, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Your Love” afatanyije n’umuhanzi ukora injyana ya R&B uzwi ku izina rya Jolis Peace.
Kugeza ubu Dre ari mu bahanzi bamaze gukorana n’abahanzi benshi hano mu Rwanda, abo twavuga ni umuhanzi Alpha Rwirangira, Uncle Austin, Miss Jojo, Christian Rwirangira, Amag The Black, Tom Close, Dan Scotty ndetse na Peace.
Dre ni umuhanzi wavukiye mu gihugu cya Uganda aba ari naho yize (…) -
Dream Boys ryashyize hanze amashusho y’indirimbo bakoranye na Knowless
15 April 2013, by Audace Willy MucyoItsinda ‘Dream Boys’ ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo “Baramponda” bakoranye n’umuhanzikazi Knowless.
Iyi ndirimbo “Baramponda” yakorewe muri Kina Music, haba amajwi ndetse n’amashusho byayo.
Aganira na IGIHE, Platini, umwe muri babiri bagize itsinda ‘Dream Boys’, rimwe mu bahanzi 11 bahatanira kwegukana PGGSS3, yagize ati: “Iyi ndirimbo ‘Baramponda’ twayikoreye muri Kina Music, turahamya ko ifite amashusho meza azanyura abafana bacu n’abakunzi ba muzika Nyarwanda muri (…) -
The Ben ari gushyira imbaraga ku muziki
7 January 2013, by Mathias HitimanaUmuhanzi nyarwanda ubu uri gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben, nyuma y’indirimbo aheruka gusohora, “I’m In Love” , yakunzwe gucurwangwa henshi mu Rwanda, yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise “Give It To Me” iri mu njyana ya Dancehall.
Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo rw’icyongereza. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick muri Studio ya Press One, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umva iyo ndirimbo Hano:
Abinyujije kuri twitter, The Ben yavuze ko ubu (…)
IGIHE