00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Album ’Ben Kayiranga’ yari amaze imyaka itatu ategura yagawe na ’Lokua Kanza’

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 7 May 2013 saa 02:29
Yasuwe :

Umuhanzi ‘Ben Kayiranga’ ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa yagayiwe n’ikirangirire ‘Lokua Kanza’ umuzingo we mushya w’indirimbo yari amazeho imyaka itatu ategurana na Pastor P, umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo.
Nyuma y’imyaka itatu Ben Kayiranga ategura umuzingo mushya yise “Ntunsige”afatanije na Pastor P, bawushyikirije umuhanzi w’inzobere Lokua Kanza ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo awutere inkunga usohoke, (…)

Umuhanzi ‘Ben Kayiranga’ ubarizwa ku mugabane w’u Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa yagayiwe n’ikirangirire ‘Lokua Kanza’ umuzingo we mushya w’indirimbo yari amazeho imyaka itatu ategurana na Pastor P, umwe mu banyarwanda bazwiho ubuhanga mu gutunganya indirimbo.

Nyuma y’imyaka itatu Ben Kayiranga ategura umuzingo mushya yise “Ntunsige”afatanije na Pastor P, bawushyikirije umuhanzi w’inzobere Lokua Kanza ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo kugira ngo awutere inkunga usohoke, arawugaya, avuga ko atawushyira ku isoko kuko utari ku rwego awifuzaho, ahubwo abasaba kuwusubiramo ukazasohoka umwaka utaha.

Mu kiganiro Ten Superstargica kuri Radio 10, Ben Kayiranga yagize ati: “Nkimara kumvisha Lokua Kanza umuzingo wanjye ‘Ntunsige’ nakoranye na Pator P ngira ngo amfashe kuwusohora, yambwiye ko harimo ibyuma bya muzika byinshi ndetse n’uburyo indirimbo ziwugize zicurangitsemo bikaba bitajyanye n’isoko yifuza ko twawushyiraho, maze ansaba kongera kuwutangira bundi bushya.”

Yakomeje yisegura ku bakunzi be, abasaba kumwihanganira kuko yari yabizeje kubagezaho iyo album muri uyu mwaka, ubu bikaba bitabaye.

Mu gukosora ibyo Kanza yamusabye, Kayiranga yavuze ko agiye gukorana n’abantu batandukanye cyane cyane Lokua Kanza wamwemereye kumutera inkunga no kumutunganyiriza indirimbo bundi bushya, ku buryo mu mwaka utaha azawushyira hanze.

Lokua Kanza wagaye uko album 'Ntusige' ya Ben Kayiranga ikoze
Producer Pastor P wari wayitunganyije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages