Umuhanzi Jules Sentore ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo z’umuco gakondo, kuri ubu arategura igitaramo cyo kwibuka sekuru nyakwigendera Athanase Sentore, witabye Imana kuwa 21 Werurwe 2012. Jules Sentore avuga ko tariki 3 Mata 2013, aribwo igitaramo cyo kwibuka Athanase Sentore bitaga RWAGIRIZA BIGARAMA aribwo giteganyijwe.
Aganira na IGIHE, Jules Sentore yagize ati “ ntabwo tuzicara ngo tumwibuke gusa, tuzamwibuka dutarama by’iwacu, kuko nicyo kintu yadusabye”. Jules Sentore avuga ko inganzo ye ayikesha muzehe Sentore ndetse n’abo mu muryango we bose ari we bayikomoraho, bityo ko batamwibagirwa.
Jules Sentore yakomeje asaba n’abandi bakunzi ba muzika nyarwanda kuzashyigikira iki gikorwa cyo kwibuka uyu musaza wari intore mu buhanzi amateka n’umuco w’U Rwanda. Jules Sentore yatangiye kuririmba ku myaka 12 y’amavuko, naho sekuru Athanase Sentore we ngo yatangiye gucuranga afite imyaka 8 gusa, I Kibeho ya Nyaruguru aho bari batuye, Athanase Sentore ari mubaserukanye inganzo y’u Rwanda bwa mbere ku mugabane w’Uburayi, hari mu 1959 ubwo yari mu itorero ry’umwami Rudahigwa ryitwaga” INDASHYIKIRWA”.
Nyakwigendera Muzehe Athanase Sentore witabye Imana, nawe inganzo ye bikavugwa ko ayivana kuri se MUNZENZE Modeste nawe wari umucuranzi ukomeye w’inanga wajyaga uhigana bikomeye icyamamare RUJINDIRI rukabura gica.
Reba indirimbo Ndayoboza ya Jules Sentore



















TANGA IGITEKEREZO