00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS III: Senderi yaciye agahigo i Nyamagabe

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 May 2013 saa 08:41
Yasuwe :

Umuhanzi Senderi International Hit yaje ku isonga mu bahanzi baririmbye bagashimisha abantu benshi mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2013.
Ibi Senderi yabigezeho yifashishije kuzana umukinnyi w’amakinamico uzwi cyane witwa Kanyombya ndetse n’abafana bakomeye mu ikipe ya Rayon Sport barimo uwitwa Rwarutabura n’abandi. Aba bafana be, uretse kuba bavuzaga imyirongi irangurura amajwi cyane (vuvuzera), bari banaje bitwaje (…)

Umuhanzi Senderi International Hit yaje ku isonga mu bahanzi baririmbye bagashimisha abantu benshi mu gitaramo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 18 Gicurasi 2013.

Ibi Senderi yabigezeho yifashishije kuzana umukinnyi w’amakinamico uzwi cyane witwa Kanyombya ndetse n’abafana bakomeye mu ikipe ya Rayon Sport barimo uwitwa Rwarutabura n’abandi. Aba bafana be, uretse kuba bavuzaga imyirongi irangurura amajwi cyane (vuvuzera), bari banaje bitwaje ibitambaro bigaragaza ko biteguye kuzamutora.

Abandi bafana ba Senderi bari baje bisize amarangi umubiri wose bazengurukaga imihanda y’i Nyamagabe baririmba ko bashyigikiye Senderi International Hit. Ubwo yaririmbaga, uyu muhanzi yongeye gushimangira ko natsinda irushanwa rya PGGSS III azagurira ikipe ya Rayon Sport abakinnyi babiri.

Kimwe mu byatumye Senderi International Hit ahagurutsa abantu benshi cyane kandi ni uko yaririmbye indirimbo ‘Abareyo’ akarushaho kwibutsa abafana b’iyi kipe ko bagomba kumutora. Kanyombya na Rwabutabura nabo bamufashaga kubyina banasetsa abantu.

Undi muhanzi wagaragaje gushimisha abanfana benshi muri iki gitaramo ni Riderman. Uyu we, nk’ibisanzwe muri Roadshows, yaririmbye indirimbo ze zihuta nka “Umwana Uhiye”, “Bomboribombori” nuko abafana be bagaragaza ko bamwishimiye.

Abahanzi nka Kamichi na Mico Prosper batari babashije gushimisha abafana babo, nk’uko byari byitezwe, mu gitaramo cyabereye i Rusizi nabo barushijeho kwikosora.

Amwe mu mafoto:

Rwarutabura kuri moto, azenguruka umujyi wa Nyamagabe agaragaza ko ashyigikiye Senderi
Senderi hano yasabye abakunzi be ko bakuramo amashati bayakuramo.
Senderi yasaba uruhande rundi ko rwavanamo amashati.
Hano Senderi yasabwe kujya kubyinana n'abari bicaye mu myanya y'icyubahiro (VIP).
Senderi yari akigera kuri stage abakunzi be bamwereka urugwiro.
Hano bamaze gukuramo amashati nk'uko Senderi yari abibasabye, babyinnye indirimbo yitwa "Nsomyaho" ivumbi riratumuka.
Hano Kanyombya yari ahetswe makeri na Rwarutabura babyina indirimbo ya Rayon Sports remix yakozwe na Senderi.

Reba andi mafoto menshi y’uko iki gitaramo cyagenze HANO


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages