Eric Senderi, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’icyunamo, nyuma akaza kwibanda ku ndirimbo z’amakipe y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda mbere yo kuyoboka indirimbo ziganisha ku rukundo rwa babiri, kuri ubu ari gusaba urukiko ko ku mazina asanzwe yitwa hakiyongeraho mu buryo bwemewe n’amategeko amashya, ariyo "International Hit".
Aganira na IGIHE, Senderi yagize ati: “ Njye impamvu yatumye ntanga mu rukiko izina maze iminsi nitwa International Hit, ni uko maze kubona ko hari ikintu (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > best_afrobeat
best_afrobeat
Articles
-
Senderi yagannye iy’urukiko asaba kwitwa amazina mashya
18 April 2013, by Rutaganda Joel -
VIDEO: ‘Masamba, umuhanzi witwaye neza kurusha abandi muri Rwanda Day 2013’
22 May 2013, by Dean IrakAbahanzi Masamba, Mihigo Francois Chouchou, Knowless, King James n’abandi bataramiye abanyarwanda bari bitabiri umunsi w’u Rwanda (Rwanda Day) uherutse kubera i London mu Bwongereza kuri uyu wa 18 Gicurasi 2013.
Henry Jado Uwihanganye, wari umushyushyabirori yabwiye IGIHE ko aba bahanzi muri rusange bitwaye neza. Yavuze ko Masamba Intore ari we washimishije abantu benshi cyane.
Uwihanganye, wari usanzwe unayobora ibirori bikomeye byaberaga mu Rwanda, yagaragaje ko King James na Knowless (…) -
Kamichi mu njyana nshya yise “Biroko”
15 March 2013Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi ku izina rya Kamichi, kuri ubu ari mu bahanzi 11 bazitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma SuperStar. Mu gihe bazaba batangiye roadshow za PGGSS afite injyana nshya yazanye izamufasha kugira abakunzi benshi ariyo yise “Biroko”.
Aganira na IGIHE, Kamichi yagize ati” iyo njyana nise “Biroko”, ni uburyo bwo kubyina, nzi neza ko izamfasha kugira abakunzi benshi bitewe nuko ibyinwa. Yakomeje avuga ko bigoye cyane kuba watwara igikombe mu bahanzi muba muhatanira (…) -
Gakondo Group ya Massamba yerekeje i Ngororero mu kwagura ibikorwa byayo
3 May 2013, by Rutaganda JoelNyuma y’aho Gakondo Group yari imaze igihe kirenga ukwezi idakora ibikorwa byayo bitandukanye, kuri ubu mu rwego rwo kurushaho gukangurira urubyiruko kudatatira umuco gakondo, berekeje mu Ntara y’Iburengerazuba aho bagiye gusura ibikorwa by’urubyiruko rwaho.
Aganira na IGIHE, Massamba Intore washinze Gakondo Group yagize ati: “ Ubu nyuma y’igihe gisaga ukwezi dusa naho Gakondo Group tutagaragara cyane, ubu dufite ibikorwa byinshi bitandukanye dutegura gukora, niyo mpamvu twerekeje i (…) -
Knowless ntateganya kwigumira mu Burayi
25 October 2012Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2012, umuhanzi Butera Jeanne umenyerewe ku izina rya Knowless yuriye indege ajya mu Bubiligi ku mugabane w’u Burayi . Ajyanywe no gukorerayo ibitaramo ku butumire bw’umujyanama we Abdou Kitoko uba mu Bubiligi, gusa akaba yizeza Abanyarwanda ko nyuma y’iminsi cumi n’ibiri (12) azagaruka nta kabuza.
Knowless aganira na IGIHE yavuze ko akunda u Rwanda ku buryo adashobora guhera mu Burayi nk’uko abahanzi The Ben na Meddy bagiye ntibagaruke (…) -
Alpha Rwirangira mu myanya ya mbere y’abahanzi bakunzwe mu Karere
8 March 2013, by Nsabimana EmileUmuhanzi Rwirangira Alpha watangiye kumenyekana mu marushanwa y’umuziki Tusker Project Fame, yagaragaye ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu bushakashatsi urubuga hipipo.com rwo muri Uganda rwakoze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ku buryo abahanzi bakunzwe muri aka karere, Rwirangira aza ku mwaya wa 15.
Alpha Rwirangira ni we muhanzi rukumbi w’Umunyarwanda ugaragara kuri uru rutonde, umubare munini w’abarugaragaraho ukaba ari uw’Abanyakenya.
Ubu (…) -
Frank Joe yifatanyije n’abanyarwanda muri iki gihe bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
10 April 2013, by Rutaganda JoelRukundo Frank umuhanzi, umunyamideli ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi, kuri ubu ubarizwa mu gihugu cya Canada yavuze ko yifatanyije n’abanyarwanda bose muri iki gihe bibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Aganira na IGIHE, Frank Joe yagize ati” twe nk’abanyarwanda ntago duteze kuzibagirwa amahano yatugwiririye, ahubwo nk’urubyiruko ndestse na buri munyarwanda wese aho ari, muze dushake icyatuma igihugu cyacu kirushaho gutera imbere”. Frank Joe yakomeje avuga ko abanyarwanda bakwiye (…) -
Kitoko Bibarwa yageze i Bruxelles gutaramira Abanyarwanda
27 December 2012, by Mathias HitimanaUmuhanzi Kitoko Bibarwa yageze i Bruxelles mu Bubiligi mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 26 Ukuboza mu gitaramo cyo gusoza umwaka ku itariki 31 ukuboza 2012.
Icyo gitaramo Kitoko agiyemo mu Bubiligi cyateguwe na ‘Team Production’ ifatanyije na ‘Eben Event’. Kizitabirwa kandi n’Abanyasenegali Viviane N’dour na The Djolof Band n’Abahanzi b’Abanyarwanda baba mu Bubiligi , Sandrine Uwimbabazi wa ‘ Eben Event’ na Justin Karekezi wa ‘Team Production’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE (…) -
Senderi ntatewe ubwoba no gusohoza ibyo yemeye niyegukana PGGSS III
28 May 2013, by Audace Willy MucyoSenderi international Hit, umwe mu bahanzi bahatanira umwanya wa mbere mu marushanwa azwi nka PGGSS ari kuba ku nshuro ya gatatu, avuga ko nta mpungenge aterwa no kubahiriza ibyo yemereye ikipe ya Rayon Sport n’abanyeshuri ijana azarihira ishuri ry’imyuga, ubwo azaba yegukanye intsinzi.
Ibi Eric Senderi yabitangaje bitewe nuko hari abavuga ko atazabishobora cyangwa se ko yaba yikinira, mu gihe we yemeza ko ari impamo.
Mu kinaganiro na IGIHE yagize ati; "Ndashaka kwisazira neza rwose nta (…) -
Buruseli : Kitoko Bibarwa yataramanye n’Abanyarwanda mu gusoza umwaka wa 2012
2 January 2013, by Mathias HitimanaMu gusoza umwaka ku itariki ya 31 Ukuboza rishyira tariki ya 1 Mutarama 2013, umuhanzi Kitoko Bibarwa wari mu Bubiligi yataramanye n’Abanyarwanda nubwo atabonye umwanya uhagije wo kuririmba bitewe n’Abanyasenegali bihariye igice kinini cy’igitaramo.
Kitoko wafatanyije n’Abanyasenegale barimo Viviane N’dour mu gitaramo cyo gusoza umwaka, yari yatumiwe i Buruseli n’amashyirahamwe y’Abanyarwanda ategura ibitaramo "Ebene Event" na "Team Production".
Muri icyo gitaramo, Abanyarwanda (…)
IGIHE