00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless ntateganya kwigumira mu Burayi

Yanditswe na
Kuya 25 October 2012 saa 04:23
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2012, umuhanzi Butera Jeanne umenyerewe ku izina rya Knowless yuriye indege ajya mu Bubiligi ku mugabane w’u Burayi . Ajyanywe no gukorerayo ibitaramo ku butumire bw’umujyanama we Abdou Kitoko uba mu Bubiligi, gusa akaba yizeza Abanyarwanda ko nyuma y’iminsi cumi n’ibiri (12) azagaruka nta kabuza.
Knowless aganira na IGIHE yavuze ko akunda u Rwanda ku buryo adashobora guhera mu Burayi nk’uko abahanzi The Ben na Meddy bagiye ntibagaruke (…)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Werurwe 2012, umuhanzi Butera Jeanne umenyerewe ku izina rya Knowless yuriye indege ajya mu Bubiligi ku mugabane w’u Burayi . Ajyanywe no gukorerayo ibitaramo ku butumire bw’umujyanama we Abdou Kitoko uba mu Bubiligi, gusa akaba yizeza Abanyarwanda ko nyuma y’iminsi cumi n’ibiri (12) azagaruka nta kabuza.

Knowless aganira na IGIHE yavuze ko akunda u Rwanda ku buryo adashobora guhera mu Burayi nk’uko abahanzi The Ben na Meddy bagiye ntibagaruke kandi byari byitezwe n’abakunzi babo bari benshi ubwo bajyaga muri Amerika.

Abajijwe niba urugendo rwe rutazagenda nk’urw’abandi bigumiye hanze, Knowless yagize ati :”Ntabwo byashoboka kuko nkunda u Rwanda. Ni mu rwego rw’akazi ariko ngomba kugaruka”.

Knowless avuga ko nta gahunda afite yo kugumayo kuko afite indi mishinga myinshi akiri gukora. Aha Knowless anatanga urugero rw’abandi bahanzi bagiye bajya hanze ya Afurika ariko bakagaruka. Yagize ati :”Abafana banjye bizere, bizere, bizere… kabisa. Nzagaruka rwose. Kandi ntabwo ari njye naba ngiye nkagaruka ; ba Masamba baragenda bakagaruka, ba Jojo, ba Kitoko, so, nanjye rero ngomba kugaruka.”

Ibi bitaramo umuhanzi Knowless agiyemo birimo ikizaba kuri uyu wa 31 Werurwe cyo gutora nyampinga ukomoka muri Afurika y’Uburasirazuba (Miss East Africa). Iki gitaramo nyamukuru kimujyanye cyateguwe n’ikompanyii yitwa Exotic Night, irimo umujyanama we Abdou Kitoko . Uyu Abdou Kitoko nibwo bwa mbere bazaba bahuye n’ubwo bamaze imyaka igera kuri ibiri bakorana.

Knowless azahurirayo n’abahanzi bo muri East Africa nka Jackie Chandiru na Cindy (ba Uganda), Ray Blaze (wa Nigeria), Lil P (Umunyarwanda ukorera ubuhanzi bwe mu Bwongereza) na Arrows ‘N’ Spearz (u Bubiligi).

Mu bindi bitaramo Knowless azakorera mu Burayi harimo ikizaba kuwa 6 Mata 2012, kizabera mu Busuwisi. Iki gitaramo cyateguwe n’Abagande mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana b’Abagande n’Abanyarwanda kubona aho bigira, nk’uko Knowless yabitangarije IGIHE.

Biteganijwe kandi ko Knowless azagera no mu Buholandi muri Mata.

Knowless yaherekejwe ku kibuga cy’indege na bamwe mu nshuti ze zizwi barimo King James, Clement Ishimwe (Kina Music) na Producer Pastor P.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages