Abahanzi Masamba, Mihigo Francois Chouchou, Knowless, King James n’abandi bataramiye abanyarwanda bari bitabiri umunsi w’u Rwanda (Rwanda Day) uherutse kubera i London mu Bwongereza kuri uyu wa 18 Gicurasi 2013.
Henry Jado Uwihanganye, wari umushyushyabirori yabwiye IGIHE ko aba bahanzi muri rusange bitwaye neza. Yavuze ko Masamba Intore ari we washimishije abantu benshi cyane.
Uwihanganye, wari usanzwe unayobora ibirori bikomeye byaberaga mu Rwanda, yagaragaje ko King James na Knowless nabo bagaragaje ko abahanzi bakiri bato barushaho gutera intambwe mu buhanzi bwabo umunsi ku wundi.
Dore amwe mu mashusho y’uko byari byifashe:
Ijambo ry’ikaze:
Imbyino nyarwanda:
Masamba Intore:
King James :
Knowless Butera:
TANGA IGITEKEREZO