Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi IGIHE tabagejejeho inkuru y’uko umuhanzi Meddy yagize impanuka ubwo yatahaga ari kumwe n’utunganya amashusho, Producer Cedru.
Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’ijoro ahagana saa tanu (11PM).
Nk’uko bigaragara mu mafoto imodoka Meddy yari atwaye niyo yagonze bityo iyagonzwe (yo mu bwoko bwa Taxi Voiture) iba ariyo yangirika cyane.
Maddy yabwiye IGIHE ko abari bari inyuma mu modoka bagonze ari bo bakomeretse ariko bidakabije cyane. (…)
Home > Keywords > IGIHE_Showbiz > artrnb
artrnb
Articles
-
Amafoto y’impanuka ya Meddy na Cedru
27 May 2013, by Dean Irak -
Christopher afite indirimbo nshya izatuma yigarurira imitima ya benshi muri PGGSSIII
26 April 2013, by Rutaganda JoelChristopher wamenyekanye cyane ku ndirimbo “ Iri joro”, nyuma akaza gukora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa harimo: “ Uwo munsi, Uwo ninde, Habona, Byanze”, ndetse n’izindi yagiye akorana n’abahanzi batandukanye. Kuri ubu yaba yashyize hanze indirimbo nshya yise “Birahagije” avuga ko ari indirimbo ifite byinshi izamufasha mu irushanwa rya PGGSSIII.
Aganira na IGIHE, Christopher yagize ati: “ Ntabwo byoroshye mu irushanwa nkaririya kuvuga ko ari wowe uzaryegukana, gusa bisaba uburyo (…) -
Khizz yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Harageze’
26 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Hategikamana Kizito uzwi ku izina rya ‘Khizz’ uririmba mu njyana ya R&B yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’urukundo ituje cyane yise “Harageze”.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Ndakunzwe’, ‘Ni we nta wundi’ yarakoranye na Tom Close, ‘n’izindi yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo ivuga ku rukundo rushyizwe ku mugaragaro no kuba umusore yambitse impeta uwo yahisemo.
Iyi ndirimbo ‘Harageze’ yatunganyirijwe muri label ya ‘Incredible Records’ Khizz asanzwe (…) -
Daddy Cassanova arasaba abahanzi kugaragaza ubuhanzi bwabo batigana abandi
9 May 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Manzi Daddy Cassanova, ubarizwa mu gihugu cya Canada, arasaba abahanzi nyarwanda guharanira kugaragaza umwihariko mu bihangano byabo kuko ari cyo kigaragaza umuhanzi nyawe. Ubwo yatugezagaho indirimbo nshya yise “Ndakwikundira”, Daddy Cassanova yatangarije IGIHE ko yari amaze iminsi yita ku muziki agomba gukorera mu gihugu cya Canada aherereyemo, aho yageze asanga byamubera byiza akoze ibijyanye naho, maze ahita ashinga itsinda ryitwa “The Damn Whistles” ribyina rikanakora injya (…)
-
Peace aravuga ko umwaka utaha agomba kugaragara muri PGGSS
18 March 2013, by Rutaganda JoelUmuhanzi Jolis Peace uzwi cyane mu njyana ya RNB hano mu Rwanda, wanamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, Mpamagara, Nakoze iki, Musimbure, kuri ubu aho atagaragariye mu irushanwa rya PGGSS III ingamba ni nshya kuri we. Peace aravuga ko agiye gukoresha imbaraga zidasanzwe harimo gukora amashusho y’indirimbo ze zose ndetse no gukora ibitaramo byinshi ariko azaze muri PGGSS IV.
Aganira na IGIHE, Jolis Peace yagize ati” Numvaga nzaza muri iri rushanwa rya PGGSS III, ariko aho ntaziyemo (…) -
Umuhanzi Cassanova afite ibitaramo 5 i Toronto
26 May 2013, by Dean IrakAbinyujije ku rubuga rwa Facebook, umuhanzi nyarwanda Dady Cassanova yatangaje ko afite ibitaramo 5 ateganya kugaragaramo.
Yagize ati "Nzaririmba imbonankubone kuri aya matariki agiye kuza: Tariki ya 5 Kamena muri Ottawa ahitwa TBA Tariki 15 Kamena ahitwa 515 Broadview Ave muri Toronto Na Tariki 26, 27 na 28 muzansange mu Iserukiramuco ryitwa Beaches Jazz hamwe na band yanjye y’akataraboneka
Muri ubu butumwa Cassanova yahamagariye abakunzi be kuzitabira ibi bitaramo anabarangira uko (…) -
Olvis afite ingamba nshya muri muzika
3 April 2013, by Rutaganda JoelMugabo Olivier uzwi ku izina rya Olvis ari gutegura gahunda zo kwiteza imbere. Nyuma yo guhura n’imbogamizi zitandukanye muri muzika zigatuma atagera ku rwego yifuza muri muzika, kuri ubu Olivis aratangaza ko agiye gukoresha ingufu ze zose harimo gukora indirimbo nyinshi ndtse n’ibitaramo.
Aganira na IGIHE, Olvis yagize ati" kuva natangira muzika mu mwaka wa 2010, sindagera ku rwego nifuza, akaba ari yo mpamvu nafashe ingamba nshya yo gukoresha ibitaramo hirya no hino mu Rwanda mu mpera (…) -
Ushobora gutora Sacha na Tonzi ukabaha amahirwe yo gutsindira Kora Awards
17 November 2012, by Dean IrakAbategura irushanwa rya Kora Awards batangije amatora ku bahanzi 144 bari ku rutonde rw’abahatanira kuzababwa ibihembo bya Kora Awards 2013 uko bari mu byiciro 24.
Gutora birakorwa binyuze mu kohereza ubutumwa bugufi SMS(bifite 50%) no gutora ukoresheje Internet; ku rubuga rwa Kora Awards (bifite 15%), ku rubuga rwa YouTube Channel KoraAwardsTV (bifite 5%). Ibindi bizahesha abahanzi bari ku rutonde gutsinda ni amanota azatangwa n’akanama nkemurampaka afite ijanisha rya 30%.
Kuri uru (…) -
Christopher yatukiwe kuri ’stage’ i Gicumbi
17 June 2013, by Dean IrakUbwo yaririmbiraga abafana be mu gitaramo giheruka kubera mu Karere ka Gicumbi, umuhanzi Christopher yeretswe urutoki rwa musumbazose (fuck) na bamwe mu bafana bamwereka ko batamwishimiye kuko ngo yari ari kubakonjesha n’injyana ze zituje.
Uyu muhanzi Christopher yanze kubyihanganira nuko abasaba ko ababa batamwishimiye nibura bagaragaza ikinyabupfura ntibatukane.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Christopher yagize ati “Byambabaje niyo mpamvu numvise ntabyihanganira mbasaba ko twakubahana”. (…) -
G-Bruce yiteguye gufatanya n’umuntu wese uzakora indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
9 April 2013, by Audace Willy MucyoUmuhanzi Mfuranzima ’G-Bruce’ uririmba mu njyana ya R&B aratangaza ko umuntu wese ufite gahunda yo gukora indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi azifatanya na we mu kuyiririmba.
Bitewe n’uko nta bushobozi aragira ngo afashe umuntu wese warokotse Jenoside, G-Bruce asanga yakoreshe impano ye y’ubuhanzi mu agatanga umusanzu we mu gufasha ababuze ababo kwibuka abo babuze afatanya n’umuntu wese uzashaka gukora indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Muri iki (…)
IGIHE