Umuhanzi Mfuranzima ’G-Bruce’ uririmba mu njyana ya R&B aratangaza ko umuntu wese ufite gahunda yo gukora indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi azifatanya na we mu kuyiririmba.
Bitewe n’uko nta bushobozi aragira ngo afashe umuntu wese warokotse Jenoside, G-Bruce asanga yakoreshe impano ye y’ubuhanzi mu agatanga umusanzu we mu gufasha ababuze ababo kwibuka abo babuze afatanya n’umuntu wese uzashaka gukora indirimbo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 kandi, G-Bruce yagize ati: “ Mfite gahunda yo kujya gusura abana barokotse Jenoside baba mu bigo by’impfubyi, nkafasha abifuza ubufasha bwo gukora indirimbo z’icyunamo. Nteganya gusura ababa mu kigo cya ‘Saint Patrick’, mu karere ka Kicukiro, nkaririmbana n’abafite impano yo kuririmba”.
G-Bruce yaboneyeho kubwira abantu bose barokotse Jenoside ko bagomba kwigirira icyizere, bakumva ko batatereranywe kuko na we ari mu bifatanyije nab o kandi afite gahunda yo kubahumuriza.



















TANGA IGITEKEREZO