Umuhanzi Jolis Peace uzwi cyane mu njyana ya RNB hano mu Rwanda, wanamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, Mpamagara, Nakoze iki, Musimbure, kuri ubu aho atagaragariye mu irushanwa rya PGGSS III ingamba ni nshya kuri we. Peace aravuga ko agiye gukoresha imbaraga zidasanzwe harimo gukora amashusho y’indirimbo ze zose ndetse no gukora ibitaramo byinshi ariko azaze muri PGGSS IV.
Aganira na IGIHE, Jolis Peace yagize ati” Numvaga nzaza muri iri rushanwa rya PGGSS III, ariko aho ntaziyemo byanyeretse ko mfite byinshi nkisabwa kugirango ngere ku ntego mfite muri muzika”. Yakomeje avuga ko agiye gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye cyane ba hano mu Rwanda ndetse n’abo mu karere ka Afurika y’I Burasirazuba. Ko nabyo byazamufasha kurushaho gutera imbere.
Kuri ubu peace afite amashusho y’indirimbo Musimbure yonyine ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO