Itsinda ‘Dream Boys’ ryashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo “Baramponda” bakoranye n’umuhanzikazi Knowless.
Iyi ndirimbo “Baramponda” yakorewe muri Kina Music, haba amajwi ndetse n’amashusho byayo.
Aganira na IGIHE, Platini, umwe muri babiri bagize itsinda ‘Dream Boys’, rimwe mu bahanzi 11 bahatanira kwegukana PGGSS3, yagize ati: “Iyi ndirimbo ‘Baramponda’ twayikoreye muri Kina Music, turahamya ko ifite amashusho meza azanyura abafana bacu n’abakunzi ba muzika Nyarwanda muri rusange.”
Yongeyeho kandi ko ari indirimbo yabo ya mbere izajya ku muzingo w’indirimbo zabo wa kane bateganya kuzamurika mu minsi iri, bakaba bateganya kuwita “Data ni nde”, nib anta gihindutse.
Yirebe hano:



















TANGA IGITEKEREZO