00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Francis Bakets yatanze impanuro ku miryango isaba ubutane abinyujije mu ndirimbo

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 22 March 2013 saa 10:28
Yasuwe :

Umuhanzi, akaba n’umunyamategeko w’umwuga Francis Bakets wanyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nk’iyitwa Agahinda k’inkoko, Mfite ishimwe, … yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ubutane” iha ubutumwa imiryango yaka ‘gatanya’.
Bakets wabanje gusa nk’uhagarika umuziki we kuko bitari byoroshye kuwufatanya n’umwuga we w’ubucamanza akorera mu karere ka Ngororero, yaje gukorwa ku mutima n’ibibazo yakira mu kazi ke cyane cyane ikibazo cy’ubutane, maze bibyutsa inganzo ye kugira ngo atange (…)

Umuhanzi, akaba n’umunyamategeko w’umwuga Francis Bakets wanyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana nk’iyitwa Agahinda k’inkoko, Mfite ishimwe, … yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Ubutane” iha ubutumwa imiryango yaka ‘gatanya’.

Bakets wabanje gusa nk’uhagarika umuziki we kuko bitari byoroshye kuwufatanya n’umwuga we w’ubucamanza akorera mu karere ka Ngororero, yaje gukorwa ku mutima n’ibibazo yakira mu kazi ke cyane cyane ikibazo cy’ubutane, maze bibyutsa inganzo ye kugira ngo atange umusanzu mu kubaka imiryango y’abanyarwanda, dore yanasobanukiwe neza ko nta tegeko ribimubuza.

Yatangarije IGIHE ati “Mu bibazo byinshi twakira, nakozwe ku mutima n’imiryango igenda yongera umubare mu kuza gusaba ubutane, kandi ugasanga ibyo bashingiraho baka gatanya ari ingeso cyangwa imyitwarire buri wese yahindura, bityo ntibafate umwanzuro wo gutandukana kuko na wo utera ingaruka nyinshi. Iyi ndirimbo ‘Ubutane’, nayikoze ngira ngo mpanure imiryango ifitanye ibibazo kugira ngo bashake uko babikemura badashyize mbere gutandukana.”

Fancis Bakets

Francis Bakets yatangiye ubuhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana muri 2004 ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Amategeko, aza kubuhagarika mu mwaka wa 2009 ubwo yatangiraga akazi k’ubucamanza, hagati aho muri 2006 akaba yari yashyize hanze umuzingo wa mbere yise “Agahinda k’inkoko”.

Guhera 2011 yagarutse muri muzika ahitangira umuzingo w’indirimbo wa kabiri, wo ukaba uriho indirimbo zivangavanze, dore ko ari na wo uriho indirimbo “Ubutane”.

Reba amashusho y’indirimbo ’Ubutane’ hano:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages