Umuhanzi nyarwanda ubu uri gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben, nyuma y’indirimbo aheruka gusohora, “I’m In Love” , yakunzwe gucurwangwa henshi mu Rwanda, yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise “Give It To Me” iri mu njyana ya Dancehall.
Iyi ndirimbo yiganjemo amagambo y’urukundo rw’icyongereza. Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Lick Lick muri Studio ya Press One, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umva iyo ndirimbo Hano:
Abinyujije kuri twitter, The Ben yavuze ko ubu ari gukora ibihangano byinshi kandi ko abafana be atazabatererana.
Yavuze ko mu minsi ya vuba ateganya no gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Nzaririmba Igitangaza” indirimbo yo guhimbaza Imana (Gospel) aheruka gushyira hanze.
Umuhanzi The Ben yatwaye ibihembo bibiri bya Salax Awards 2009; icy’umuhanzi w’umuhungu wahize abandi( best male) n’icy’umuhanzi mwiza waririmbye mu njyana ua R’n’B (a best R’n’B). Yaje no gutwara Salax Awards ya 2010 mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka (Best Song of the year) ‘Zoubeda’ yaririmbanye na Kamichi.
Yanatwaye kandi igihembo cyitiriwe Ijoro ry’Urukundo. Amaze gushyira hanze album imwe yise ‘Amahirwe ya Mbere’.
Yaje kujyana na Meddy muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 201, kugeza ubu atangaza mu buryo butandukanye ko ashobora kugaruka mu Rwanda muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO