Itsinda ‘G-Squad’ rigizwe n’abavandimwe babiri; Royce Stunna na Young Flip, rifite ingamba nshya mu mwaka w’2013 zo gukora umuziki ubutaruhuka nyuma kurangiza amasomo yabo.
Itsinda G-Squad ryatangiye muzika mu w’2005 aho zamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Shaka cash’, ‘Ikaze’, ‘Akagendo k’ubuzima’, n’izindi ndetse baza no kubasha kumurikira abafana babo umuzingo w’indirimbo zabo bise ’24 Hours’ mu gitaramo bakoranye na UTP Soldiers kuri Saint André I Nyamirambo muri 2006.
Kubera impamvu z’amasomo, bafashe umwanzuro wo kuba bahagaritse muzika kuva 2007 kugeza 2012, ariko kmuri uyu mwaka bagarukanye ingamba nshya, harimo no gutegura album yabo ya kabiri, ndetse no gukorana indirimbo n’abandi baraperi bakomeye mu Rwanda.
Ku ikubitiro, bashyize ahagaragara indirimbo bise “Pinga cyangwa wemere” n’amashusho yayo, amajwi yayo akaba yarakozwe na Producer T-Brown naho amashusho akorwa na M. Huggor bombi bo mu Ibisumizi Record.
Reba amashusho ya ‘Pinga cg wemere’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO