Nyuma y’aho AmaG The Black asohoreye amashusho y’indirimbo ‘Uruhinja’, hakagaragaramo umwana w’uruhinja urira wakoreshejwemo nta burenganzira bw’umubyeyi we, bigakurura impaka ndende bitewe n’uko nyina atabyishimiye, na n’ubu ntibirakemuka.
Mu gihe AmaG The Black we yatangaje ko ikibazo yagiranye na nyina w’uyu mwana cyakemutse, dore ko yagiye no mu bitangazamakuru agasaba guhagarikwa kw’iyo ndirimbo aho yaba ikoreshwa hose, bigashyirwa no mu nyandiko, ndetse agafata n’umwanzuro wo gukora andi mashusho atandukanye n’ayateje ikibazo, ku ruhande rwa nyina w’umwana we si ko bimeze ngo kuko na n’ubu indirimbo iracyatambuka ahantu hose.
Nk’uko yabitangarije mu kiganiro Star Forum gica kuri Voice of Africa, murumuna wa nyina w’uyu mwana yahamije ko mu byo basezeranye na AmaG nta na kimwe yigeze ashyira mu bikorwa kuko iyo ndirimbo igikinwa.
Nyma y’ibyo y’ubwumvikane bwa AmaG na ba nyi’umwana, indirimbo Uruhinja ngo yongeye kunyura mu kiganiro cy’umuziki "The Beat" gica kuri Televiziyo Rwanda ari n’indirimbo y’umunsi, kandi ngo AmaG yarabasuzuguye ngo ntakibitaba kuri telefoni igihe cyose bamuhamagaye. None niba ntacyo akoze hagiye kwitabazwa inzego zibishinzwe.
Naho AmaG The Black aganira na IGIHE yagize “Ni ukuri jyewe nzi ko ikibazo cyakemutse pe! Nasabye ihagarikwa ry’iyo ndirimbo ahantu hose, ariko nta bushobozi mfite bwo kugenda nyifatira aho yageze hose, ariko jye nasabye kuyihagarika, ku buryo nk’uko twabyumvikanye n’uriya mubyeyi, jyewe namaze no gufata andi mashusho y’indirimbo "Uruhinja", nkaba nzayashyira ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa Mata, hamwe n’izindi mbahishiye.”
Iki kibazo cyavutse ubwo AmaG The Black yakoreshaga umwana w’uruhinja w’abandi atabisabiye uburenganzira, ndetse bikanavugwa ko yaba yaramurirjije mu buryo bukekwa ko yamukubise cyangwa akamurya inzara kugira ngo arire.



















TANGA IGITEKEREZO