00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Etheridge aranenga icyemezo cyo kwibagisha Angelina yafashe

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 19 June 2013 saa 10:41
Yasuwe :

Melissa Etheridge, umwe mu bahanzi b’ibihangange mu njyana ya Rock muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanenze icyemezo Angelina Jolie aherutse gufata cyo kwibagisha amabere ndetse anamugira inama.
Muri Werurwe nibwo Angelina Jolie yafashe icyemezo cyo kwibagisha amabere, nyuma yo kumenya ko amaraso y’umuryango we akora uruhererekane rwa kanseri ifata imyanya ndangagitsina n’amabere.
Benshi mu muryango wa Angelina Jolie bahitanywe n’indwara ya Cancer ijyanwa mu ruhererekane rw’amaraso (…)

Melissa Etheridge, umwe mu bahanzi b’ibihangange mu njyana ya Rock muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanenze icyemezo Angelina Jolie aherutse gufata cyo kwibagisha amabere ndetse anamugira inama.

Muri Werurwe nibwo Angelina Jolie yafashe icyemezo cyo kwibagisha amabere, nyuma yo kumenya ko amaraso y’umuryango we akora uruhererekane rwa kanseri ifata imyanya ndangagitsina n’amabere.

Benshi mu muryango wa Angelina Jolie bahitanywe n’indwara ya Cancer ijyanwa mu ruhererekane rw’amaraso (bita Géne BRCA1).

Umuhanzi Melissa Etheridge we abona Angelina yarahubutse, kuko nk’uko byamugendekeye, Angelina Jolie yari gukoresha ubundi buryo atibagishije kandi akabaho.

Melissa yagize ati “Ubundi kugira ngo uyirware ikugeze kure, nubwo biba ari uruhererekane rw’amaraso, biterwa no kuba uyifitemo, igakuzwa na bimwe uhura nabyo kenshi mu buzima, ikaba yakomera bitewe n’umunaniro ukabije nyir’ubwite ahura nawo”.

Yakomeje avuga ko atsinze uburwayi bwa kanseri, hashize imyaka 9 igenda igabanuka, ngo yamenye impamvu y’uburwayi bwe, kuko yasanze yari afite aside nyinshi mu mubiri we.

Avuga kandi ko hari n’abandi bantu benshi bafite indwara nk’iya Angelina, babayeho kandi batibagishije, kubera gukurikiza inama za muganga.

Nyuma yo kwibagisha, ubikoze ahita ahinduka nk'umugabo
I bumoso ni Melissa naho i buryo ni Angelina Jolie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages