Umuraperi Albert Mangwea wari uzwi ku izina rya ‘Mangwair’ wo muri Tanzania yitabye Imana ku munsi w’ejo aguye i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, akaba azashyingurwa mu mujyi wa Morogoro aho se umubyara na we yashyinguwe.
Nyakwigendera Mangwair wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Mikasi’, ‘Kimya Kimya’ yakoranye na Jay Moe, ‘She got a gwan’, ‘Wife’ yakoranye na Daz Baba, n’izindi, yitabye Imana ku munsi w’ejo tariki 28 Gicurasi, aguye mu bitaro bya Saimt Hellen mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, azize indwara.
Mu gihe hakigwaho uburyo umurambo we wagezwa mu gihugu cya Tanzania, biteganyijwe ko azashyingurwa mu mujyi wa Morogoro aho na se umubyara yashyinguwe, naho ikiliyo kikabera i Dar es Salaam, aho umuryango we uba.
Reba hano indirimbo ye ’Mikasi’:



















TANGA IGITEKEREZO