00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 73 y’amavuko, ’Tina Turner’ agiye gusezerana kumugaragaro na ’Erwin Bach’

Yanditswe na

Marie Monique Dushime

Kuya 1 April 2013 saa 01:29
Yasuwe :

Umunyamerikakazi w’icyamamare mu kuririmba, kubyina no gukina filme Tina Turner w’imyaka 73 y’amavuko agiye kongera kwambikwa impeta y’isezerano na Erwin Bach
Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, Tina Turner agiye gushyingiranwa ku mugaragaro n’ umutunganya muziki wo mu gihugu cy’u Busuwisi uzwi ku izina rya Erwin Bach basanzwe bamaranye imyaka 27 bari inshuti.
Ubusanzwe Anna Mae Bullock uzwi ku izna rya ’Tina Turner’ na Erwin Bach bahuriye bwa mbere mu gihugu cy’u Budage mu mwaka wa 1986, (…)

Umunyamerikakazi w’icyamamare mu kuririmba, kubyina no gukina filme Tina Turner w’imyaka 73 y’amavuko agiye kongera kwambikwa impeta y’isezerano na Erwin Bach

Nk’uko tubikesha urubuga 7sur7, Tina Turner agiye gushyingiranwa ku mugaragaro n’ umutunganya muziki wo mu gihugu cy’u Busuwisi uzwi ku izina rya Erwin Bach basanzwe bamaranye imyaka 27 bari inshuti.

Ubusanzwe Anna Mae Bullock uzwi ku izna rya ’Tina Turner’ na Erwin Bach bahuriye bwa mbere mu gihugu cy’u Budage mu mwaka wa 1986, Erwin asaba urukundo Tina Turner ararumwemerera ariko amusabye ko barushinga aramuhakanira kuko yari yarahungabanyijwe n’umugabo we batandukanye uzwi ku izina rya Ike Tuner.

Tina yari yararahiye ko atazongera gushaka umugabo nyamara nyuma y’ imyaka 27 Erwin yamweretse ko ashobora kongera kurwubakaba kandi rukamuryohera, none ku myaka 73 aricuza icyatumye atabimwerera kuva mbere, ariko ubu yabyemeye.

Biteganyijwe ko bazakora imihango yo gushyiranwa mu mpeshyi y’uyu mwaka, ubukwe bukabera i Zurich mu Busuwisi, aho abazabutaha bose bazaba bambaye ibara ry’umweru.

Tina Turner na Erwin Bach

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages