Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerikakazi Brandy, yagaragaje impeta (fiançaille) yerekana ko agiye gushyingirwa n’utunganya imiziki witwa Ryan Press bamaze igihe bakundana.
Brandy w’imyaka 33 waririmbye indirimbo nyinshi zirimo nka“The Boy Is Mine”, amaze igihe atangaza kuri twitter amafoto menshi yerekana urukundo rwe na Ryan Press.
Icyakora ntibaratangaza itariki ubukwe buzaberaho.
Brandy asanzwe afite umwana w’umukobwa witwa Sy’rai w’imyaka 10, yabyaranye na Robert Smith batigeze bashyingiranwa.
Brandy ni mushiki w’umuhanzi Ray J wakundanye n’icyamamare Whitney Houston.



















TANGA IGITEKEREZO