00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanga mu by’umuziki arahamya ko kuririmba neza bidasaba amagi n’ubuki

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 3 June 2013 saa 01:40
Yasuwe :

Ibi ni ibyatangajwe n’umuhanga mu by’umuziki Muhire Felix utoza tekiniki zo kuririmba mu ma Korari nka “Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali”, Korari Saint Augustin y’i Nyamirambo n’izindi zo muri kiliziya Gatolika.
Avuga ko n’ubwo benshi bavuga ko iyo umuntu yariye amagi mabisi cyangwa ubuki biba bihagije kugira ngo aririmbe neza kurushaho ari ukwibeshya.
Mu Kiganiro na IGIHE, Muhire yagize ati: “kugira ngo uririmbe neza ugomba gukora imyitozo yabugenewe kandi (…)

Ibi ni ibyatangajwe n’umuhanga mu by’umuziki Muhire Felix utoza tekiniki zo kuririmba mu ma Korari nka “Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali”, Korari Saint Augustin y’i Nyamirambo n’izindi zo muri kiliziya Gatolika.

Avuga ko n’ubwo benshi bavuga ko iyo umuntu yariye amagi mabisi cyangwa ubuki biba bihagije kugira ngo aririmbe neza kurushaho ari ukwibeshya.

Mu Kiganiro na IGIHE, Muhire yagize ati: “kugira ngo uririmbe neza ugomba gukora imyitozo yabugenewe kandi ugahozaho. Ibi bikaba aribyo abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga ndetse n’amwe mu makorali y’ino aha iwacu yifuza kugira imiririmbire inoze bakoresha. ”

Ngo naho ubundi kurya ubuki n’amagi mabisi byonyine, ntacyo byakongerera umuririmbyi, uretse ko nyine bigirira akamaro umubiri mu bundi buryo. Yongeraho kandi ko imyitozo yo kuririmba neza yunganirwa n’impano umuririmbyi cyangwa umuhanzi aba yifitemo.

Iyi myitozo yo kugorora amajwi igizwe n’ibyiciro binyuranye, twavugamo nko kugorora ingingo z’umubiri; guhumeka neza; gukoresha neza mugabuzi (diaphragm); gushyusha ibice by’umubiri bitanga ijwi; kuvuga neza amagabo; kunoza umurangiro w’amajwi (resonance); kunoza injyana; n’ibindi.

Ubu buryo bukaba bwarafashije cyane amwe mu makorari ya hano mu gihugu kuzamura urwego rw’imiririmbire yayo, aha twavuga ku ikubitiro nka “Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali”; Korali ya Kigali; Korari Saint Augustin y’i Nyamirambo; Korali le Bon Berger na Illumination zo muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare n’izindi.

Byaba byiza rero abaririmbyi bacu, n’abahanzi twumva ku maradiyo bakoresheje ubu buryo bw’imyitozo kuko benshi muri bo usanga hari byinshi bakibura; aho kwiringira gusa kurya amagi mabisi n’ubuki.

Dore uburyo bunoze bwifashishwa mu miririmbire:

1.

2.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages