Nk’ahandi hose mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye ku rwibutso rwa Kabgayi na Mushishiro mu Kagari ka Munazi, imihango yo kwibuka yabereye mu Mudugudu wa Kabadaha ahari urwibutso rushyinguyemo imibiri 559 habereye umuhango wo gusoza icyumweru cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Mu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya misa mu gihe imvura y’umuvumbi yagwaga abaturage bakomeje ishyaka ryo kwibuka banasabira inzirakarengane hanagaragajwe inzira y’umusaraba (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka_ubuhamya
a_kwibuka_ubuhamya
Articles
-
"Hari benshi bagifite akababaro kuko batazi aho ababo baguye"
14 April 2012 -
Icyunamo cyarageraga bakihisha none ngo basanze baribeshyaga
12 April 2012Nyamagabe - Nyuma y’ikiganiro bahawe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bamwe mu batuye Umurenge wa Musebeya batangaje ko ngo icyunamo cyageraga bakihisha, ariko ngo kubera imiyoborere myiza basobanukiwe akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Musebeya bamaze guhishura ko icyunamo cyageraga bakihisha. Uko imyaka igenda iba uruhererekane mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo niko aba baturage bagenda (…) -
Ubuhamya bwa Karangwa Félix warokokeye mu materasi y’icyayi
7 April 2012Nitwa Karanga Felix, bakunda kwita Gakwisi, ku itariki 13, 14 Fulgence Nsengumuremyi wari Burugumesitiri wa Komini Gisuma yafashe “mikoro” n’imodoka ya Komine, avuga ngo ntihagire uwongera kwica umuntu. Noneho aho twari turi mu bihuru twese tuvamo, kuko twumvaga amahoro yabonetse.
Ndabyibuka nari ndi ahantu hitwa kwa Kanyamahanga, hasi mu mubande w’umusozi, bemeye ko njya mu nzu, noneho, bwacya bakavuga bati babadutwikiraho nimujye mu bihuru.
Umukobwa wabo arambwira ati nkawe uracyari (…) -
"Urubyiruko rwo mu miryango yakoze Jenoside rwiteguye kuvuga ibyo rwabonye"
5 April 2012Urubyiruko rutandukanye harimo n’abana bavutse ku bakoze Jenoside biteguye gutanga ubuhamya bw’ibyo babonye, ibi ngo bizatanga umusanzu mu bijyanye no kumenya neza uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze.
Ibi bitangazwa na Nzamukwereka Albert, akaba ari Umuyobozi wa Never Again Rwanda, avuga ko bateguye igikorwa cy’uko abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside ko batanga ubuhamya. Ibi ngo bizafasha kuruhura abarokotse aho bazabasha kumenya neza uko ababo bishwe muri Jenoside yakorewe (…) -
Yarokotse kwicwa n’abaturanyi ariko bamuca intoki
11 April 2012Ubu ni ubuhamya bwa Valentine Iribagiza
" Mbere ya Jenoside nabanaga na papa na mama, bakuru banjye babiri, na basaza banjye bane, tuba i Nyarubuye. Mu 1990, 1991, 1992, abantu barabanaga kandi babanye neza. Ibintu byatangiye guhinduka rero mu myaka ya za 1992/1993; aho washoboraga kuba uri mu ishuri, abantu bakakubaza niba uri Umututsi.
Nk’umuntu w’umwana rero ntabwo wari kuba wahita usobanukirwa, ubwo rwose warabyemeraga ukikiriza. Guhera ubwo watangiraga gutotezwa no guterwa ubwoba, (…) -
N’ubwo Jenoside yamusize ari nyakamwe, yizera ko ejo hazaza he ari heza
9 April 2012N’ikiniga cyinshi, Akumuntu w’imyaka 26 aganira na IGIHE yagize ati: ”Iyo imvura ijya kugwa irabanza igakuba, Jenoside nayo yarateguwe batangira gukora amagerageza ahantu hatandukanye mu Rwanda: Bugesera, Kibirira, Gasaka, Remera y’Abaforongo, …”
Yavuze ati: “Byari ku Cyumweru tariki 10 Mata 1994 nka saa tatu za mu gitondo twari twibereye mu rugo tubona hakurya ku gasozi duturanye Interahamwe ziri kumwe n’abasirikare ba Habyarimana wari Perezida bitwaje imbunda, imihoro, impiri zitwaga (…) -
N’ubwo yarokotse Jenoside, yumva nta cyizere cyo kubaho afite
11 April 2012Bucyana Anne-Marie afite imyaka 45 y’amavuko, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. N’ubwo yarokotse ariko, abicanyi bamwanduje agakoko gatera SIDA, bamukomeretsa umutima ku buryo kugarura icyizere cyo kubaho yumva bitagishobotse.
Dore ubuhamya bwe nk’uko tubukesha Urubuga rw’Urwibutso rukuru rwa Kigali
Navutse mu mwaka wa 1967, nkurira mu muryango ukundana, mbana n’ababyeyi banjye ndetse n’abavandimwe banjye barindwi. Nari mfite basaza banjye 2, abandi 5 bari abakobwa.
Muri (…) -
Abarokokeye i Remera y’Abaforongo bakuye isomo ku butwari bw’ababyeyi babo
10 April 2012N’amasura agaragaza akababaro, tuganira n’abarokotse Jenoside batuye mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo ahamenyekanye ku izina rya Remera y’Abaforongo badutangarije ko n’ubwo bitari biboroheye na busa ubu bafite icyizere cyo kubaho kandi bakabaho neza.
Umubare munini ugizwe n’urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ruri hagati y’imyaka 20 na 26 kuko abari bakuru mu gihe Jenoside yabaga abenshi barishwe kuko ngo bari bazwi ku buryo kwihisha bitari byoroshye.
Remera y’Abaforongo (…) -
Umuhungu wa Karemera Rogrigue asanga abacitse ku icumu baragize ubutwari
12 April 2012Ibyo byashimangiwe na Iradukunda Valère Karemera, wamenyekanye cyane akiri muto kuri Televiziyo Rwanda mu ndirimbo ‘Ihorere Munyana’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iradukunda Valère yagize ati: “Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 nabo mbagereranya n’intwari kuko ntibyari byoroshye kongera kwiyubaka kuko banaciye mu buzima bukomeye”.
Iradukunda wabuze ababyeyi be, abavandimwe ndetse n’inshuti ze akibakeneye avuga ko nyuma y’imyaka 18 ishize (…) -
"Kuba Papa we ari we wishe umuryango wanjye, ntibitubuza kwikundanira"
11 April 2012Nitwa Mukunzi Cedric nkaba ndi umusore w’imyaka 27, ndangije Kaminuza muri uyu mwaka ushize. Ubuhamya ngiye kubagezaho ni burebure cyane ariko ndagerageza kuvuga muri make kuko ntabwo nabirondora uko byakabaye dore ko ari amateka maremare.
Mpereye ubwo nigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, nakundanye n’umukobwa witwa Divine, turakundana cyane ku buryo buri wese mu kigo twigagamo yatangazwaga n’urukundo rwacu. Aho twigaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Yozefu i Nyamasheke. (…)
IGIHE