00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Karemera Rogrigue asanga abacitse ku icumu baragize ubutwari

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 12 April 2012 saa 03:16
Yasuwe :

Ibyo byashimangiwe na Iradukunda Valère Karemera, wamenyekanye cyane akiri muto kuri Televiziyo Rwanda mu ndirimbo ‘Ihorere Munyana’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iradukunda Valère yagize ati: “Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 nabo mbagereranya n’intwari kuko ntibyari byoroshye kongera kwiyubaka kuko banaciye mu buzima bukomeye”.
Iradukunda wabuze ababyeyi be, abavandimwe ndetse n’inshuti ze akibakeneye avuga ko nyuma y’imyaka 18 ishize (…)

Ibyo byashimangiwe na Iradukunda Valère Karemera, wamenyekanye cyane akiri muto kuri Televiziyo Rwanda mu ndirimbo ‘Ihorere Munyana’.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iradukunda Valère yagize ati: “Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994 nabo mbagereranya n’intwari kuko ntibyari byoroshye kongera kwiyubaka kuko banaciye mu buzima bukomeye”.

Iradukunda wabuze ababyeyi be, abavandimwe ndetse n’inshuti ze akibakeneye avuga ko nyuma y’imyaka 18 ishize Jenoside ibaye akomeje kwihanganisha abo yahekuye anabifuriza kwiyubaka kuko asanga hari impamvu Imana yakinze akaboko akaba asaba abasigaye gukora neza kuko amateka aracyandikwa asanga icyangombwa ari kuzaraga neza abazavuka ejo.

IGIHE imubajije uburyo yumva u Rwanda iyo mu Burayi yagize ati: “N’ubwo bigaragara ko rwateye imbere biturutse ku bushake bwa politiki, kenshi iyo tubwiye abanyamahanga ibyabaye mu Rwanda ntibashobora kurutandukanye n’amateka”.

Ku bijyanye n’ubuzima bwe busanzwe, Iradukunda yadutangarije ko akomeje gukora ubushakashatsi muri Kaminuza ku buvuzi bwo mutwe ndetse n’ibinyabuzima ariko muri ibyo byose ngo naramutse asoje amashuri arateganya kuzatanga umusanzu we mu kubaka igihugu.

Twifuje kumenya ko yahagaritse muzika yavuze ko atifuje kwihuta mu nganzo ahubwo yabanje kwihugura bihagije kugira ngo amenye gucuranga bityo azagemure inganzo yuzuye.

Iradukunda Valère ni umwe mu bana batatu basigaye b’umuhanzi Karemera Rodrigue wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages