Ku munsi w’ejo mu Karere ka Kayonza hashyinguwe imibiri 86 y’inzirakarangana zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikaba yashyinguwe mu Rwibutso rwa Mukarange, mu Murenge wa Mukarange.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye ku mugoroba wo ku wa 11 Mata 2012. Igikorwa cyo gushyingura cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka guhera ku cyicaro cy’Akarere ka Kayonza, kugera kuri Paruwasi ya Mukarange, ahaturiwe Igitambo cya Misa, mbere yo gushyingura iyi mibiri.
Mu (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka_gahunda
a_kwibuka_gahunda
Articles
-
Imibiri 86 yashyinguwe mu cyubahiro i Mukarange
13 April 2012 -
Rwamagana: Imibiri 192 yashyinguwe mu cyubahiro
14 April 2012Kuwa Gatanu tariki 13 Mata 2012, mu rwibutso rwa Musha mu Karere ka Rwamagana hashyinguwe imibiri 192 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga abandi ibihumbi 18 319 bari basanzwe bashyinguye muri uru rwibutso.
Uyu muhango wo guha icyubahiro abantu 192 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bari bashinguwe ku buryo butabahesheje agaciro witabiriwe na Minisitiri w’umutekano w’igihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Uwimana Nehemie, ubuyobozi bw’ingabo wa (…) -
Hari abatarumva akamaro ko gushyingura imibiri y’ababo mu nzibutso
21 April 2012Kuva mu mwaka 1995 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 batangiye gushakisha hirya no hino imibiri y’ababo bakayishyingura mu cyubahiro ku ivuko.
Iyo waganiraga n’uwarokotse Jenoside igihe yabaga amaze gushyingura mu cyubahiro umuntu we yakubwiraga ko aruhutse. Mu ngo z’abacitse ku icumu usanga begeranye n’imva z’ababakomokaho kuri bamwe babashije kubabona.
Muri ibi bihe inzego zose zirengera abacitse ku icumu zifite gahunda yo kwegeranya imibiri y’Abatutsi yábazize (…) -
U Buhinde: Abahinde n’Abanyarwanda bazunamira abazize Jenoside
7 April 2012Abanyarwanda babarizwa mu gihugu cy’u Buhinde barimo abayobozi, abanyeshuri, abahatuye na bamwe mu Bahinde ku munsi w’ejo tariki ya 8 Mata 2012 bazahurira hamwe bunamire abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda wiga muri Kaminuza ya Brindavan ibarizwa mu Mujyi wa Bangalore, Umurenge wa Karnataka, Akagari ka Bhoopasandra witwa Kamikazi Joy, binyuze mu kiganiro twagiranye nawe yatangaje ko muri iki gikorwa umushyitsi mukuru (…) -
USA: Ku nshuro ya 6, Umuryango MCW uzibuka abasaga miliyoni bishwe muri Jenoside
14 April 2012Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mata 2012, Umuryango MCW (Miracle Corners of the Word) ukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzibuka ku nshuro ya gatandatu Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Iki gikorwa kizabera mu Ishuri rya New York ryigisha amategeko (New York University Law School), ahazatangwa ibiganiro bitandukanye mu nsanganyamatsiko igira iti: “Twibuke duharanira ubutabera”.
Aganira na IGIHE, Jacqueline Murekatete uri mu bashinze uyu muryango yavuze ko (…) -
Urubyiruko rwo muri Commonwealth rwasuye impfubyi za Jenoside
16 April 2012Huye - Ku cyumweru tariki15 Mata 2012, urubyiruko rwo mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bihuriye mu Muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) ni ukuvuga urubyiruko rwo mu gihugu cya Uganda, Tanzaniya, Kenya no mu Rwanda rugera rwasuye impfubyi za Jenoside zibana mu Karere ka Huye mu Murenge wa Matyazo, mu Mudugudu wa Rurenda.
Tuganira na Innocent Ninsiima uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu muryango wa Commonwealth yadutangarije ko bakoze iki (…) -
Turasaba isi kurwanya abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi-Yvette Rugasaguhunga
7 April 2012Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatandatu tariki ya 7 Mata 2012 nibwo Abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu ndetse ni hirya no hino ku isi batangiye imihango yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abanyarwanda bo muri Amerika y’Amajyarugu (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada) nabo bakomeje kwitegura kwibuka mu gikorwa mu mihango iba kuri uyu wa 7 Mata n’ejo ku wa 8 Mata. Mu kiganiro twagiranye n’Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa cyo kwibuka Yvette Nyombayire Rugasaguhunga (…)
-
Abahanzi 10 bari muri PGGSS II bazitabira ibikorwa byo kwibuka
5 April 2012Abahanzi 10 basigaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ya II bazibuka abazize Jenoside bashyinguwe ku rwibutso rwa Ntarama.
Nk’uko bigaragazwa na gahunda aba bahanzi baheruka gusinyira gukurikiza yo kuva kuwa 31 Werurwe kugeza kuwa 28 Nyakanga, biteganijwe ko kuwa 9 Mata 2012 saa munani z’amanywa (2:00 PM) bazajya ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera.
Iki kikaba kimwe mu bikorwa aba bahanzi bateganya kuzakora mu gihe cy’icyunamo mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bose (…) -
Urubyiruko rurasabwa kwirinda abaruganisha mu nzira mbi
17 April 2012Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye ahamagarira urubyiruko kwirinda umuntu uwo ari wese ushobora kubaganisha mu nzira mbi ngo kuko mu gihe cya Jenoside bashutswe bakishora mu bwicanyi.
Ibi umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabivuze ubwo Akarere kari kakoze urugendo rwo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndayizeye yasabye urubyiruko rwari rwitabiriye uru rugendo kwigira ku mateka bakirengangiza uwabashukisha ikintu icyo ari cyo gishobora kubaganisha mu nzira (…) -
"Nta mabwiriza ahari abuza abantu gukora nyuma ya saa sita mu cyunamo"
11 April 2012Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu gukora nyuma ya saa sita mu gihe cy’icyunamo, ahubwo ko abantu bitabira ibiganiro bitewe na gahunda z’uduce batuyemo.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko mu cyunamo imirimo ikomeza nk’uko bisanzwe, gusa abantu bakitabira ibiganiro bitewe na gahunda z’uduce baturukamo.
Agira ati: ”Igihe cy’icyunamo si konji, konji iba umunsi umwe ”.
Ndayisaba akomeza avuga ko kuba turi mu (…)
IGIHE