Rutayisire John, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside(CNLG) avuga ko kuri iyi nshuro ya 18 u Rwanda rugiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi abantu bagomba kwibuka basubiza amaso inyuma kugira ngo babashe kubaka imbere heza.
Ibi yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya 18 yateguye na CNLG mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma bareba amateka yaranze igihugu banategura imbere hacyo.
Rutayisire avuga ko muri iyi minsi abantu bagomba kwibuka basubiza (…)
Home > Keywords > IGIHE_SpecialPages > a_kwibuka
a_kwibuka
Articles
-
Kugira ngo umenye iyo ujya uterera amaso inyuma ukareba aho uvuye- Rutayisire
7 April 2012 -
CNLG yatangije uburyo bushya bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside
10 April 2012Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) igiye gushyira mu bikorwa gahunda yo kubika ku buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo bizakorwa binyuze muri tekinike yo gutunganya ibyo bimenyetso bikabikwa ahantu habugenewe hatuma bitangirika mu gihe cy’imyaka igera ku 150.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko iki gikorwa cyatekerejweho mu rwego rwo guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazibukwa ibihe n’ibihe.
Mu bimenyetso bya Jenoside (…) -
Abanyarwanda biga mu Buhinde bitabiriye ibikorwa byo kwibuka
9 April 2012Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje gutegura no kwitabira ibikorwa bitandukanye byateguwe muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 18, Jenoside yakorewe Abatutsi; Abanyarwanda bari mu mahanga nabo bateguye ibikorwa bitandukanye bigaragaza ko bagendana Ubunyarwanda baba bari mu gihugu imbere cyangwa se hanze yacyo.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’u Buhinde bahuriye mu Mujyi wa Bangalore aho bitabiriye urugendo rwo kwibuka ruzwi ku izina rya ‘Walk to Remember’.
Iki gikorwa (…) -
The Ben aributsa Abanyarwanda kuzirikana ko ari bamwe mu gihe cy’icyunamo
4 April 2012Mugisha Benjamin, umunyerewe ku izina rya The Ben, umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe cy’icyunamo. Arasaba buri munyarwanda kurushaho kuzirikana ko ari bamwe muri iki gihe gikomeye cy’icyunamo.
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, The Ben, ubu usigaye ukoresha izina rya Mugisha Ben mu buhanzi bwe, yashyizeho ifoto y’ibibaya n’imisozi igaragaraho umuntu wicaye ku gasongero. Kuri iyi foto yanditse agira ati: “Imisozi igihumbi, (…) -
Kaminuza y’u Rwanda itewe ipfunwe n’ibyo abarimu bayo bakoze muri Jenoside
22 April 2012Umuryango w’abarimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wasabye imbabazi ku mugaragaro Abanyarwanda kubera uruhare bagenzi babo bagize mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi byabaye kuwa 21 Mata 2012 ubwo muri kaminuza hashyingurwaga imibiri 15 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo mibiri ikaba iheruka kuboneka mu mpera z’umwaka ushize.
Dr. Charles Karangwa ukuriye uyu muryango avuga ko abarimu n’abashakashatsi b’iyi kaminuza bagendana (…) -
Abanyarwanda bo mu Busuwisi bibutse ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi
13 April 2012, by M. M.Kuwa 10 Mata 2012, Abanyarwanda batuye mu Busuwisi n’Inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Busuwisi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga iri i Genève, bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Ibiro by’Umuryango w’Abibumye i Genève mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango usanzwe uba buri mwaka ku wa 7 Mata uteguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ifatanije n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève; ariko muri uyu mwaka wabaye ku wa 10 Mata (…) -
USA: Muri Leta ya Utah bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
21 May 2012Kuwa 19 Gicurasi mu Mujyi wa Salt Lake City muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakoze igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu bageze ku 150 hakorerwamo imihango ijyanye no kwibuka, hacanywe urumuri rw’icyizere hatangwa ubuhamya butandukanye hanatangwa ibiganiro n’abahanga bakoze ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Zachary Kaufman yatanze ikiganiro ku ruhare rw’ibinyamakuru (…) -
Nyanza:Imibiri 1 270 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
22 May 2012Imibiri 1 270 y’inzirakarengane yazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , yashyinguwe mu cyubahiro mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza , aho 1 100 muriyo yakuwe mu Murenge wa Kibirizi n’uwa Kigoma.
Kambanda Rucweri wari uhagarariye imiryango y’abari baje gushyingura ababo mu cyubahiro ku wa 20 Gicurasi 2012 yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ko mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka utaha hazatekerezwa uburyo bwo kunoza imyubakire y’urwo rwibutso bashyinguyemo kuko (…) -
Basaba ko i Nyange hajya urwibutso rusobanura neza amateka ya Jenoside yahakorewe
10 April 2012Kimwe n’ahandi mu Rwanda, i Nyange hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko urebye ubukana n’ubugome yakoranywe usanga urwibutso ruhari rutajyanye n’amateka yaho. Imva ishyinguyemo imibiri ikwiye kongerwaho inyubako yajyamo ibindi byose byasobanura Jenoside yahakorewe n’umwihariko waho.
Nta handi mu Rwanda umusaserdoti yaba yarategetse ko kiliziya isenyerwa ku batutsi bayihungiyemo, usibye Athanase Seromba wabitegetse bikanubahirizwa, n’ubwo hari ahandi interahamwe zatwitse, (…) -
Imibiri ya bamwe mu baguye mu rusengero rwa Nyagatovu yaburiwe irengero
12 April 2012Imibiri y’abantu basaga 200 biciwe mu rusengero rw’Abaporoso mu kagali ka Nyagatovu bakunze kwita Midiho, kugeza ubu aho yajugunywe ntiharamenyekana.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John mu kiganiro na Radio Rwanda kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko iki ari ikibazo mu gihe hari abadashaka gutanga amakuru y’aho izi nzirakarengane zaba zarajugunywe kugira ngo zishobore gushyingurwa mu cyubahiro.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yasobanuye ko urusengero rw’Abaporoso ruri mu (…)
IGIHE