Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) igiye gushyira mu bikorwa gahunda yo kubika ku buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibyo bizakorwa binyuze muri tekinike yo gutunganya ibyo bimenyetso bikabikwa ahantu habugenewe hatuma bitangirika mu gihe cy’imyaka igera ku 150.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko iki gikorwa cyatekerejweho mu rwego rwo guharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yazibukwa ibihe n’ibihe.
Mu bimenyetso bya Jenoside bizatunganywa bikabikwa mu buryo burambye harimo imwe mu mibiri y’abantu bishwe muri Jenoside yakorerwe Abatutsi, hakaza imwe mu myenda bari bambaye, intwaro zitandukanye ababishe bakoresheje n’ibindi.
Iki gikorwa kizakorwa n’inzobere zo muri Kaminuza ya Canfield yo mu gihugu cy’u Bwongereza zaje mu Rwanda mu 2009 zigakora inyigo. Nyuma y’iyo nyigo zatanze raporo igaragaza ibyakorwa. Nyuma y’iyo raporo, CNLG yaguze laboratoire izajya itwarwa n’ikamyo ikazakoreshwa ijyanwa hirya no hino mu gihugu, kuko ariyo izatunganyirizwamo ibimenyetso bigomba kubikwa.
Muhoza Martin ni umukozi wa CNLG ushinzwe kubika neza no kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya. Avuga ko iyo laboratoire yaguzwe mu Bwongereza izaza iri kumwe n’amasanduku y’ibirahure akoranye ubuhanga butuma imibiri iyashyinguyemo itangirika mu gihe cy’imyaka 150. Ku isanduku hazaba hagaragaraho n’ibisobanuro bitandukanye ku muntu wayishyinguwemo.
Hagati aho ariko ngo si imibiri yose izakorerwaho iyo tekinike, kuko hazarebwa imibiri itarashyingurwa iri mu Rwibutso rwa Murambi, Urwa Bisesero, Nyarubuye, Ntarama, na Nyamata.
Imibiri iri muri izo nzibutso izatoranywamo iyo kubika hakoreshejwe ubwo buryo bushya. Igikorwa kizatangirira Murambi, ahazatunganywa imibiri 20 mu gihe cy’amezi atandatu. Iyi gahunda izahyirwa mu bikorwa mu byiciro, icyiciro cya mbere kigizwe ahanini no kugura ibikoresho kizatwara miliyoni 110 z’amafaranga y u Rwanda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG, Jean De Dieu Mucyo avuga ko iyi gahunda igamije gufasha Abanyarwanda kuzibuka Jenoside ibihe n’ibihe. Ati “tugomba guhora twibuka. N’igihe tuzaba tutakiriho ariko abandi abazamenye ayo amateka. Ni mabi ariko ni ayacu. Ibyo biri muri gahunda yo kugirango ibimenyetso bidasibangana, yaba ari iyo mipanga yakoreshejwe, yaba ari iyo myenda y’abo bantu, yaba ari inkweto bari bambaye hari na identities abantu bagiye basangana n’abo bantu, ni ibintu tugomba gufata neza”.
Umunsi wo gutangira gushyira mu bikorwa iyi gahunda nturamenyekana neza kuko ngo bizaterwa n’igihe ibikoresho byaguzwe mu Bwongereza bizagerezwa mu Rwanda. Abongereza bazakora aka kazi bazigisha Abanyarwanda uko gakorwa.
Uburyo bwo kubika imibiri bwari bwarakoreshejwe mu Rwanda kugeza ubu ni ubwo kuyishyiraho ishwagara, ariko ngo CNLG yagiriwe inama yo kubureka kuko ngo n’ubwo iyo shwagara yafashije ngo byagaragaye ko nayo igenda yangiza imibiri gahoro gahoro.
Inkuru dukesha ORINFOR


















TANGA IGITEKEREZO