00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Muri Leta ya Utah bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na

Nkurunziza Erick

Kuya 21 May 2012 saa 02:16
Yasuwe :

Kuwa 19 Gicurasi mu Mujyi wa Salt Lake City muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakoze igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu bageze ku 150 hakorerwamo imihango ijyanye no kwibuka, hacanywe urumuri rw’icyizere hatangwa ubuhamya butandukanye hanatangwa ibiganiro n’abahanga bakoze ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Zachary Kaufman yatanze ikiganiro ku ruhare rw’ibinyamakuru (…)

Kuwa 19 Gicurasi mu Mujyi wa Salt Lake City muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakoze igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Icyo gikorwa cyitabiriwe n’abantu bageze ku 150 hakorerwamo imihango ijyanye no kwibuka, hacanywe urumuri rw’icyizere hatangwa ubuhamya butandukanye hanatangwa ibiganiro n’abahanga bakoze ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Zachary Kaufman yatanze ikiganiro ku ruhare rw’ibinyamakuru n’itangazamakuru muri rusange mbere ya Jenoside no muri Jenoside mu gukongeza umuriro w’urwango no gushishikariza kwica Abatutsi.

Mathilde Mukantabana yaganiriye ku bikorwa bigenda bikorwa muri iki gihe byerekeranye no guhakana Jenoside bigakorwa n’abashaka gusibanganya ibimenyetso byerekana ko yabayeho.

Carl Wilkens akaba ari mu banyamahanga b’abasivili bake bahisemo kuguma mu Rwanda muri Jenoside akaba ari we ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wenyine wahisemo kuhaguma agerageza gufasha abari bakeneye gufashwa aho bari bahungiye hatandukanye, yavuze ibihe bibi byo muri Jenoside asobanurira abari aho amabi yabereye mu Rwanda n’ibyo yibonenye n’amaso ye.

Yanavuze ko bibabaje cyane kubona Amerika nk’igihugu cye hamwe n’ibindi biri muri Loni byarafashe icyemezo cyo gukura ingabo zabo mu Rwanda igihe kwica Abatutsi byari bitangiye.

Hanatanzwe ubuhamya bwerekana uko Jenoside yakozwe n’ubugome bwayiranze. Justine Mbabazi wari uhagarariye Ambassade y’u Rwanda muri Amerika yeretse abari aho hari intwari zitangiye guhagarika Jenoside, yerekana uko u Rwanda ruhangana n’ingaruka za Jenoside n’ingamba zafashwe mu kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Yanerekanye muri make aho u Rwanda rugeze mu kwiyubaka nyuma y’ibihe bibi rwanyuzemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .