00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza:Imibiri 1 270 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 22 May 2012 saa 08:29
Yasuwe :

Imibiri 1 270 y’inzirakarengane yazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , yashyinguwe mu cyubahiro mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza , aho 1 100 muriyo yakuwe mu Murenge wa Kibirizi n’uwa Kigoma.
Kambanda Rucweri wari uhagarariye imiryango y’abari baje gushyingura ababo mu cyubahiro ku wa 20 Gicurasi 2012 yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ko mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka utaha hazatekerezwa uburyo bwo kunoza imyubakire y’urwo rwibutso bashyinguyemo kuko (…)

Imibiri 1 270 y’inzirakarengane yazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 , yashyinguwe mu cyubahiro mu Murenge wa Muyira, mu Karere ka Nyanza , aho 1 100 muriyo yakuwe mu Murenge wa Kibirizi n’uwa Kigoma.

Kambanda Rucweri wari uhagarariye imiryango y’abari baje gushyingura ababo mu cyubahiro ku wa 20 Gicurasi 2012 yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza ko mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka utaha hazatekerezwa uburyo bwo kunoza imyubakire y’urwo rwibutso bashyinguyemo kuko rutari rwuzura.

Kambanda Rucweri mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uwo muhango, yagaragaje ko n’ubwo hari abemeye gukura imibiri y’ababo aho bari barabashyinguye bakemera kujya kubashyingura mu rwibutso, ko hakiri abandi batari babyemera, aho yabasabye ko igihe bazumva ko nabo babazana kubashyingura hamwe n’abandi bazabibamenyesha bakabibafashamo.

Ntawukuriryayo Jean Damascène, Perezida wa Sena ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yasabye abaturage b’Akarere ka Nyanza kurushaho guha uburere abana babo babatoza umuco w’amahoro, kugira ngo ibyabaye bitazongera, yasabye abayobozi bo mu nzego zose kugira imyitwarire ikwiye birinda icyo ari cyose cyabiba amacakubiri mu bantu.

Ibyo yabivuze ubwo yagaragazaga uko ubuyobozi bwariho mbere ya Jenoside bwayiteguye bubiba amacakubiri n’umwiryane mu bantu.

Gahunda yo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Karere ka Nyanza, izakomereza no mu y’indi mirenge aho mu cyumweru gitaha hazakurikiraho Umurenge wa Cyabakamyi.

Inkuru dukesha: Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .